Umuhanzi ufite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, Mugisha Benjamin benshi bazi nka The Ben yakomoje agira icyo avuga k’Umwari wamutwaye uruhu n’uruhande, ndetse anakuraho urujijo ku makuru yirirwa acicikana avuga ngo yaba akundana n’Umukobwa witwa Ruth wo muri Ethiopia.

The Ben yakomoje k’umukobwa yihebeye
The Ben yavuze ko we na Ruth bataziranye

Mu cyumweru dusoje, Nibwo The Ben yaje mu mujyi wa Kigali muri Gahunda zo kwifatanya n’abanyarwanda gusoza icyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Uretse kuba yaraje muri iki gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, The Ben yanabonye akanya ko kuganira n’itangazamakuru maze avuga byinshi k’Ubuzima bwe, ndetse anahishura iby’umukunzi we.

Ubwo yabazwaga ku bijyanye n’umukunzi we, The Ben yagize ati “Umukunzi ndamufite, nzamwerekana igihe nikigera gusa Mama namweretse amafoto ye, we aramuzi.”

The Ben yashimangiye ko afite umukunzi, ndetse ngo Mama we aramuzi
The Ben yashimangiye ko afite umukunzi, ndetse ngo Mama we aramuzi
Hari hamaze igihe hacicikana amakuru avuga ko The Ben ari mu munyenga w'urukundo na Ruth Jennifer
Hari hamaze igihe hacicikana amakuru avuga ko The Ben ari mu munyenga w’urukundo na Ruth Jennifer

The Ben kandi yakuyeho urujijo k’Umukobwa witwa Ruth Jennifer ukomoka muri Ethiopia benshi bibazaga ko ariwe mukunzi we wa nyawe. Asubiza k’urukundo rwe na Ruth, Benjamin yagize ati “Ntabwo uriya mukobwa muzi kandi nawe ndizera ko atanzi, Ibyo abantu bavuze n’ibihuha ntago ari ukuri.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU