Bizimana Djihad umukinnyi wakiniraga ikipe ya APR Fc akaba yarerekeje mu gihugu cy’ Ububirigi tariki ya 10 Mata agiye gukora igeragezwa mu ikipe ya Beveren mu gihe kingana n’ukwezi.

Bizimana Djihad ashobora gusinyira Beveren niba ubuzima bwe ari nta makemwa

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Mata 2018 ikipe ye ya APR FC ibicishije ku rukuta rwayo rwa twitter yatangaje ko umusore ukinira iyi kipe mu kibuga hagati ibizami byose yabitsinze asigaje ikizamini kimwe cy’ubuzima ubundi agahita aba umukinnyi w’iyi kipe.

Bizimana Djihad ashobora gusinyira Beveren niba ubuzima bwe ari nta makemwa

Si inshuro ya mbere Bizimana Djihad agerageje amahirwe yo kujya ku mugabane w’u Burayi kuko yigeze no gukora iri geragezwa muri 2017 ubwo yajyaga mu cyiciro cya kabiri mu Budage mu ikipe ya Fortuna Düsseldorf ariko akaza gutsindwa.

Bizimana Djihad ashobora gusinyira Beveren niba ubuzima bwe ari nta makemwa

Ikipe ya Waasland Beveren ikaba ibarizwa mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bubiligi, shampiyona ikaba yararangije iri ku mwanya wa 12 mu makipe 16 ubu ikaba irimo ikina imikino yo gushaka itike yo kwitabira irushanwa rya Europa League.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU