Umukinnyi ukomeye ku Isi muri Ruhago, Cristiano Ronaldo yaje mu mujyi wa Kigali azanye n’umwana we w’imfura, aho bamazara iminsi igera kuri ine(4) batembera hirya no hino mu Rwanda.

Cristiano Ronaldo yazanye n'umwana we I Kigali
Cristiano Ronaldo yazanye n’umwana we I Kigali

Cristiano n’umukinnyi w’imyaka 33 ukomoka mu gihugu cya Portugal, akaba akinira ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne.

Ahagana ku isaha ya saa Cyenda n’igice zo kuri iki cyumweru Tariki ya 01 Mbere 2018(Ari nawo munsi wahariwe kubeshya) nibwo Cristiano n’umwana basesekaye mu mujyi wa Kigali, aho biteganyijwe ko bazamara iminsi ine(4).

ICYITONDERWA: BURI MWAKA TARIKI YA 01 MATA, ABANTU BANYURANYE BIZIHIZA UMUNSI WO KUBESHYA, KURI IYI NSHURO UYU MUNSI WO KUBESHYA UKABA WAHURIRANYE NA PASIKA.

AMAVU N’AMAVUKO Y’UMUNSI WO KUBESHYA

Umunsi wo kubeshya ntabwo ari umunsi wemerwa n’igihugu runaka ahubwo ni umunsi wamamaye mu bihugu byinshi ku Isi, kandi ukaba wizihizwa buri tariki ya mbere Mata(01/04), aho usanga abantu batera urwenya kandi bagahimba ibinyoma.

Inkomoko y’umunsi wo kubeshya ntisobanutse neza gusa hari abavuga ko ushobora kuba ukomoka ku munsi Abaromani bakoreragaho ibirori bya Hilaria, byabaga ku itariki ya 25 Werurwe, naho mu gihe cya Moyen age, umunsi w’ibinyoma wabaga ku itariki ya 28 Ukuboza, aho n’ubundi mu bihugu bivuga Icyesipanyol babeshyaga.

Uyu munsi rero n’Abanyarwanda bamwe na bamwe bakaba bawizihiza, babeshya mu buryo butandukanye. Nta wuzi aho Abanyarwanda babikuye cyangwa igihe batangiriye kubikora, ariko hari abavuga ko bawukuye ku bakoloni kuko uyu munsi zageze mu bihugu by’i Burayi kera.

Umunsi wo kubeshya wizihizwa mu Rwanda n'ahandi hanyuranye ku Isi
Umunsi wo kubeshya wizihizwa mu Rwanda n’ahandi hanyuranye ku Isi

Nubwo abakristo bafite itegeko ry’Imana ribabuza kubeshya, bamwe muri bo usanga bitababuza kwizihiza uyu munsi, babeshya bakanabeshyera abandi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU