Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza yakoze impinduka muri guverinoma uwahoze ari umuyobozi w’ urubyiruko rw’ ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD, ruzwi nk’ imbonerakure  Nibigira Ezechiel agirwa Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga.

Burundi: Nibigira Ezechiel yagizwe Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga

Ezechiel Nibigira yasimbuye kuri uyu mwanya Alain-Aimé Nyamitwe wari kuri uyu mwanya  kuva muri Gicurasi 2015, ubwo muri iki gihugu hari umwuka mubi  w’abashakaga guhirika Perezida Nkurunziza ku butegetsi. Nibigira yigeze kuba ambasaderi w’ u Burundi muri Kenya ndetse yanabaye umuyobozi w’ imbonerakure, urubyiruko rw’ ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD, rufatwa nk’ inyeshyamba bitewe n’ ibikorwa bitandukanye rukora birimo urugomo n’ ubwicanyi.

Burundi: Nibigira Ezechiel yagizwe Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga

Amakuru atangazwa na Jeune afrique ndetse n’ibindi bitangazamakuru nka Iwacu-burundi byabitangaje, aya mavugururwa yakozwe tariki 19 Mata uyu mwaka wa 2018. Abaminisitiri bavuye muri guverinoma ni bane n’ aho abinjiye ni batanu, harimo nuyu Nibigira Ezechiel, kuri ubu mu u Burundi hari Minisiteri 21.

Perezidanse y’ u Burundi ntacyo yigeze ivuga kuri aya mavugururwa yakozwe muri guverinoma mu gihe mu Burundi hari umwuka wo kuvugurura itegeko nshinga ngo Perezida Nkurunziza azashobore gukomeza kuyobora.

Ku rundi ruhande ariko Pancrace Cimpaye uyobora ishyaka CNARED ritavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Nkurunziza yavuze ko ikibyihishe inyuma ari uguheza abatavugwarumwe na Leta mu biganiro

Pancrace Cimpaye yagize ati: “Ubutumwa bwahawe imiryango mpuzamahanga burasobanutse. Kuba uwahoze ayobora umutwe w’ abarwanyi yagizwe umukuru w’ ububanyi n’ amahanga bihwanye no gufunga imiryango y’ ibiganiro ku bari hanze.”

Cimpaye yakomeje avuga ko Alain-Aimé Nyamitwe yari asigaye ari Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga ku izina gusa, ariko inshingano ye ari ugushyigikira ibyo yita ko bidakwiye gushyigikirwa mu maso y’ imiryango mpuzamahanga.

Alain-Aimé Nyamitwe ni umuvandimwe wa ‘Willy Nyamitwe’ umujyanama mu by’ itumanaho akaba n’ umuvugizi wa Perezisda Nkurunziza.

Mu zindi mpinduka:

  • Evelyne Butoyi wari umusenateri yasimbuye Nestor Bankumukunzi muri Minisiteri y’ikoranabuhanga n’ itunaho .
  • Déo Guide Rurema yasimbuye Célestin Ndayizeye muri Minisiteri y’ ibidukikije, ubuhinzi n’ubworozi.
  • Thaddée Ndikumana yasimbuye Josiane Nijimbere muri Minisiteri y’ ubuzima.
  • Gaspard Banyankimbona agirwa minisitiri w’amashuri yisumbuye n’ubushakashatsi.
  • Jean-Marie Niyokindi agirwa minisitiri w’ubucuruzi, inganda n’ubukerarugendo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU