Itsinda rigizwe n’abakobwa babiri, Rulinda Charlotte na Muhoza Nina (Charly na Nina) bagaragaje umusanzu w’umuhanzi muri ibi bihe turimo byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ndetse banagaragaza ko dukwiye Kwibuka kugira ngo ibyabaye bitazongera kuba ukundi, ndetse n’abazadukomokaho bazamenye amateka y’igihugu.

Mu kiganiro cyafashwe na Televiziyo y’igihugu y’u Rwanda, Abahanzi banyuranye bagiye bagaragaza ko dukwiye kwibuka tuniyubaka, ndetse bashimangira ko tugomba guhora twibuka kugira ngo Abazavuka nabo bazamenye amateka y’Igihugu, barusheho kwirinda kugirana amakimbirane.

Charly na Nina bati “Twubake igihugu cyacu, imbere ni heza cyane”
Charly na Nina bati “Twubake igihugu cyacu, imbere ni heza cyane”

Charly na Nina nabo bagaragaje umusanzu wabo muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 aho bagize bati “Twibuka kugirango tutazibagirwa amateka yabaye mu gihugu cyacu, Amateka yabaye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu1994 n’abazadukomokaho bose bazamenye ibyabaye no kugira ngo n’Abanyarwanda mu myaka izaza batazongera kugirana amakimbirane, Bazahore bamenya ko twaciye mu bihe bibi bakomeze kubaka igihugu cyacu.”

Bakomeje bashimangira uruhare rw’umuhanzi aho bagize bati “Nk’abahanzi, Ni ugutanga ubutumwa bwiza, ubutumwa bw’urukundo, Ubutumwa bwo gushyigikirana, Ubutumwa butuma abanyarwanda bubaka ubumwe kubera ibintu turirimba benshi barabyumva. Tugomba kuririmba ibintu biteza imbere abanyarwanda mu buryo butandukanye bitari ibyo gusenya.”

Basoje bihanganisha abanyarwanda bose mu bihe nk’ibi bitoroshye babasaba gukomera no gukomezanya, bagendeye ku insangamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 24 igira iti “Twibuke Twiyubaka” bavuze ko ari ukubaka igihugu kandi ngo ejo hazaza ni heza; “Twubake igihugu cyacu, imbere ni heza cyane.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU