Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) yabeshyuje amakuru avuga ko ngo yaba yaragiranye imikoranire n’umunyamideli Kate Bashabe hagamijwe gukusanya inkunga yo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

CNLG yabeshyuje amakuru avuga ko yagiranye Ubufatanye na Kate Bashabe
CNLG yabeshyuje amakuru avuga ko yagiranye Ubufatanye na Kate Bashabe

Hari hashize igihe, ku mbuga nkoranyambaga hacicikana amatangazo akangurira abantu kugura imipira (12,000Rwf) mu gikorwa cyiswe KabashCares mu rwego rwo gukusanya inkunga ngo yo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Iri tangazo ryagiraga riti “Nitwa Kate Bashabe nkaba nkuriye Kompanyi y’ubucuruzi yitwa Kabash, twifatanije hamwe n’Abanyarwanda bose mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kabash yateguye igikorwa cyo kugurisha imipira kugira ngo dukusanye inkunga yo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nkaba nsaba Abanyarwanda bose muri rusange kugira ngo bashyigikire iki gikorwa. Murakoze!”

Igikorwa cya KabashCares cyakanguriraga abantu kugura imipira ku giciro cy'ibihumbi 12000
Igikorwa cya KabashCares cyakanguriraga abantu kugura imipira ku giciro cy’ibihumbi 12000
Kate avuga ko ngo yari inkunga yo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Kate avuga ko ngo yari inkunga yo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

CNLG yabeshyuje aya makuru abinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter aho bagize bati “CNLG irabeshyuza amakuru aca ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yagiranye ubufatanye na kabashcares ihagarariwe n’umunyamideli Kate Bashabe bugamije gukusanya inkunga (fundraising) igenewe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, binyuze mu kugurisha imipira cyangwa ikindi gikorwa icyo aricyo cyose cy’ubucuruzi.”

Iri niryo tangazo CNLG yanyujije kuri Twitter
Iri niryo tangazo CNLG yanyujije kuri Twitter
CNLG yavuze ko nta bufatanye yagiranye na Kate Bashabe mu gikorwa cya KabashCare
CNLG yavuze ko nta bufatanye yagiranye na Kate Bashabe mu gikorwa cya KabashCare

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU