Umuhanzi Davy Ranks ukunzwe cyane mu njyana ya Dancehall yashyize hanze indirimbo yitwa “Call The Police” ifite ubutumwa bw’umwihariko.

Davy Ranks ubusanzwe witwa David Kamurasi yamamaye mu ndirimbo nka “Amahirwe” yakoranye na Gabiro Guitar, “Iminsi si myiza” n’izindi nyinshi.

DavyRanks ubusanzwe witwa David Kamurasi afatwa nk'umwami mu njyana ya Dancehall
Davy Ranks ubusanzwe witwa David Kamurasi afatwa nk’umwami mu njyana ya Dancehall

Kuri ubu, Davy Ranks yasohoye indirimbo yitwa “Call The Police” y’urukundo aho aba ashaka kugaragaza ko hari igihe ukunda umuntu, ariko ugasanga afite ibyo akunda kandi wowe ataribyo ukunda, k’uburyo biba bigoye kubisobanura.

Mu kiganiro na Touchrwanda, Davy Ranks yavuze ko hari imishinga myinshi ateganya gushyira hanze nyuma yo gusohora amashusho ya Call The Police, ndetse n’izindi ndirimbo yakoreye kwa Washington.

DavyRanks yashyize hanze indirimbo yitwa Call The Police ifite ubutumwa bwihariye
DavyRanks yashyize hanze indirimbo yitwa Call The Police ifite ubutumwa bwihariye

Call The Police ya Davy Ranks yakorewe muri Narrow Road, ikorwa na Producer Pacento nawe usanzwe ari mu bakomeye mu Rwanda

KANDA HANO WUMVE CALL THE POLICE YA DAVY RANKS

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU