Nyuma yo kuva mu buroko aho yari afunzwe akurikiranyweho gushyira ku karubanda amafoto ye n’umukobwa bari mu gikorwa cy’urukozasoni, umuhanzi Diamond Platnumz akigera hanze yasabye imbabazi, atangaza ko ibyo yakoze atari azi ko bihanwa n’amategeko.

Diamond Platnumz yasabye imbabazi ku bw'amafoto yashyize hanze

Diamond Platnumz yatawe muri yombi na polisi ya Tanzaniya kuri uyu wa kabiri, imukurikiranyeho icyaha cyo kwifashisha imbuga nkoranyambaga agashyira hanze amashusho y’urukozasoni.

Polisi yo mu gihugu cya Tanzaniya ikaba yarahise ita muri yombi uyu muhanzi ndetse  n’umuhanzikazi Faustine Charles Nandy.

Imbere y’itangazamakuru n’ikigo TCRA, Diamond Platnumz yatangaje ko atari azi ko hariho amategeko agenga imbuga nkoranyambaga, bitewe no kuba afite bakunzi benshi kumbuga nkoranyambaga kandi bifuza kumufatiraho urugero, uyu muhanzi yasabye imbabazi z’ibyo yakoze ndetse anasezeranya ko bitazasubira ukundi.

Diamond Platnumz yagize ati: “Nize byinshi, namaze gutahura ko ndi umwe mu bafite abafana benshi ku mbuga nkoranyambaga kurusha undi muntu uwo ari we wese muri iki gihugu. Hari urubyiruko rwinshi rumfatiraho urugero, kubw’ibyo nkaba nsabye imbabazi kandi ndasezeranya ko bitazasubira.”

Diamond yatawe muri yombi nyuma y’iminsi itari myinshi amwe mu mashusho y’indirimbo ze nazo zifunzwe kubera zukagaragaramo amashusho y’urukozasoni. Zimwe muri izo ndirimbo harimo Zigo yakoranye na AY, Alleluya na waka waka yakoranye na Rick Ross.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU