Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru Taliki ya 01 Mata 2018, mu bihembo bya Sinema Zetu Awards Hamisa Mobetto yahuriye na Diamond ku rubyiniro kwifata biramunanira ndetse na Wema Sepetu ahibereye.

Diamond yisanze ku rubyiiro hamwe na Hamiaa Mobetto

Mu gitaramo cyo gutanga ibihembo ku bakinnyi ba Filime bitwaye neza muri Tanzania, abashinzwe gutegura iki gikorwa bahagurukije Hamisa Mabeto ndetse na Diamond Platinumz mu rwego rwo kuza bagashyikiriza umukinnyi wa filime witwaye neza ibaruwa bahawe yari ibitsemo ibihembo bye .

Diamond yisanze ku rubyiiro hamwe na Hamisa Mobetto

Bakigera ku rubyiniro, bamaze umwanya ubona buri wese afite isoni, ndetse ubona ko amagambo yasaga n’ayabashiranye , ari nako basabwa ko bafungura ibahasha bombi, ariko Diamond yafashe iyambere afungura ibaruwa mu gihe Hamisa we wabonaga afite isoni nyinshi ndetse yabuze aho akwirwa kubera imbaga y’abantu bari bateraniye aho baje kwirebera uko itangwa ry’ ibi bihembo rigenda.

Diamond yisanze ku rubyiiro hamwe na Hamisa Mobetto

Mu gihe Diamond yarasoje gusoma uwatsinze yahawe n’akanama nyemura maka bahise bafata nzira basubira mu byicaro byabo ubona ko bagenda bikandagira kubera uburyo bari batunguwe no guhagarara imbere y’abantu mu buryo butazwi , nkwibutsa ko iki gitaramo cyarimo Wema Sepetu wakundanye na Diamond nawe wahawe igihembo cy’ umukinnyi mwiza wa filime.

Diamond yisanze ku rubyiiro hamwe na Hamisa Mobetto


Twabibutsa ko Wema Sepetu ndetse na Hamisa Mabeto ari bamwe mu bakobwa bagiranye ibihe byiza n’ umuhanzi Diamond ukomoka muri Tanzania, akarusho kandi kuri Hamisa Mobetto kuko hiyongeraho ko yabyaranye nuyu muhanzi umaze kwandika izina mu karere ka Afurika y’iburasirazuba ndetse no hanze yaho.

Diamond yisanze ku rubyiiro hamwe na Hamisa Mobetto

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU