Umugabo Diomond Platinumz ubu atangiye kwangwa urunuka n’urubyaro rwe kubera batakimubona uko bwije nuko bukeye, bitewe nuko atakibana na nyina wa bana, ariwe Zari baherutse gutandukana, ari kumunsi wa bakundanye 14/ 02.

Diamond Platinumz atangiye kwangwa urunuka n'abana be yibyariye

 

Uyu mugabo ukomejwe gushinzwa kuba abana na Mobeto rwihishwa  ubwo yahuraga na  Hamisa Mobeto yamuhobereye byimazeyo imbere y’imbaga nyamwinshi n’imbere ya za Camera zitagira umubare ,aho abantu batangiye kuvuga ko nta kabuza aba bantu bari mu rukundo dore ko Diamond ari we wihamagariye uyu mukobwa ku rubyiniro ngo aze bishimane iki gihembo, ibi byahise byereka abantu benshi bari bateraniye aho , ko Diomond ashobora kuba nta nigitekerezo afite cyo kuzajya gusaba imbabazi Zari wenda ngo babe basubirana kubera ko babyaranye.

Nyuma y’iki gikorwa, Abana b’uyu mugabo Nillan na Tiffah bakuye Se ubabyara mu bo bakurikira ku rubuga rwabo rwa instagram(unfollow), dore ko aba bana bakurikiraga abantu bagera muri batanu gusa harimo nyina Zari, Se Diamond na ba se wabo batatu gusa.

Diamond Platinumz atangiye kwangwa urunuka n'abana be yibyariye

 

Nyamara nubwo ibi byakozwe abantu benshi bibajije niba aba bana aribo bafashe iki cyemezo cyo kureka gukurikira se wababyaye kubera ko bakiri bato izi mbuga zabo zicugwa na nyina Zari bivuze ko ari we wanze ko bakurikira Diamond kuri instagram yabo bitewe nuko ashobora kuba atarashimishijwe nuko kunga ubumwe na Hamisa Mobeto, ucyekwaho kuba agiye kumutwara umugabo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU