Umwe mu bahanga bari bagezweho mu gutunganya umuziki, Tim Bergling {DJ Avicii} yitabye Imana ku myaka 28 aguye mu gihugu cya Oman aho yari yaragiye mu butembere.

Avicii ukomoka mu gihugu cya Suede, yari umu Producer, Dj wakoraga cyane injyana ya Electronic Music, muzo yakoze zakunzwe cyane harimo nka Levels, Wake me up, Hey Brother, Lonely together yakoranye na Rita Ora n’izindi nyinshi.

Tim Bergling waruzwi nka Avicii yitabye Imana ku myaka 28
Tim Bergling waruzwi nka Avicii yitabye Imana ku myaka 28

Urupfu ry’uyu munyabigwi ryamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 20 Mata 2018, aho umujyanama we yemeje ko Avicii yitabye Imana muri Oman aho yari yaragiye mu biruhuko.

Uyu mujyanama we witwa Diana Baron yagize ati “Ntago tuzi impamvu y’urupfu rwe. Yasanzwe muri Oman yitabye Imana aho yari yaratembereye mu gace ka Arabian Peninsula gusura inshuti ze.”

Avicii yatunguye ndetse ababaza benshi cyane dore ko uno musore yari amaze guteza imbere umuziki wa Electronic ku Isi. Avicii iyo yateguraga igitaramo cyo gucurangira abantu, mu ijoro rimwe gusa yinjizaga amadorali $250,000 (£180,000).

Avicii iyo yateguraga igitaramo, mu ijoro rimwe gusa yinjizaga amadorali $250,000
Avicii iyo yateguraga igitaramo, mu ijoro rimwe gusa yinjizaga amadorali $250,000

Aba Producer bagenzi be barimo Martin Garrix, David Guetta, Kygo, Calvin Harris, Axel&Ingrosso n’abandi ndetse n’abahanzi bakomeye bakoranye na Avicii bagaragaje agahinda batewe n’urupfu rw’uyu musore wari ufite icyerekezo cyiza.

Aba Producer barimo Martin Garrix, David Guetta, Kygo bagaragaje agahinda batewe n'urupfu rwa Avicii
Aba Producer barimo Martin Garrix, David Guetta, Kygo bagaragaje agahinda batewe n’urupfu rwa Avicii
Calvin Harris nawe yashavujwe n'urupfu rwa Avicii
Calvin Harris nawe yashavujwe n’urupfu rwa Avicii

Avicii yatangiye gukora ibyo gutunganya umuziki nk’akazi ahagana mu mwaka wa 2008 ubwo yatsindiraga igihembo mu marushanwa yari yateguwe nuwitwa Pete Tong.

Yari afite ibigwi byo kuba ariwe Electronic Dance Music (EDM) DJ wabashije kugira Miliyari 11 kuri Spotify. Avicii kandi yegukanye ibihembo bya Grammy, ndetse mbere yuko yitaba Imana yari yashyizwe ku rutonde rw’abazahatanira ibihembo bya Billboard Music Award Top Electronic Album 2018.

Mbere yuko yitaba Imana, Avicii yari yashyizwe ku rutonde rw’abazahatanira ibihembo bya Billboard Music Award Top Electronic Album 2018
Mbere yuko yitaba Imana, Avicii yari yashyizwe ku rutonde rw’abazahatanira ibihembo bya Billboard Music Award Top Electronic Album 2018

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ZAKOZWE NA AVICII

LEVELS

WAKE ME UP

HEY BROTHER

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU