Nalongo Sheila Nadete wo muri Uganda wamamaye ku izina rya Don Zella yashyize hanze ifoto yambaye ubusa igice cy’inyuma nyuma y’aho abonye amafoto Kim Kardashian yashyize hanze yambaye ubusa akayishimira cyane.

Uyu muherwe w’ umushabitsikazi Don Zella, ni umwe mu bagore bakunzwe cyane mu gihugu cya Uganda bitewe n’amafaranga menshi afite ndetse n’ ibikorwa birimo kuba ari umwe mubateza umuziki wa Uganda imbere hirya no hino ategura ibitaramo.

Don Zella wo muri Uganda yashyize hanze amafoto yambaye ubusa.
Ifoto ya Nalongo Sheila Nadete uzwi nka Don Zella

Abinyujije kuri Instagram akoresha yashyize hanze ifoto igaragaza yambaye ubusa aryamye ku buriri hagaragara igice cy’inyuma , mu masaha agera ku 4 iyi foto yarimaze gushyirwaho ibitekerezo 200 aho bamwe bamubwira ko yadukanye ingeso mbi.

Nyuma yo gushyira hanze iyi foto yahise afata indi foto y’umunyamideli Kim Kardashian ayikurikizaho amagambo agira ati jya umenya kwihagararaho.

Don Zella wo muri Uganda yashyize hanze amafoto yambaye ubusa.
Amafoto ya Kim Kardashian yambaye ubusa buri buri

Si ubwambere uyu mukobwa avuzweho ibikorwa bigayitse kuko yigeze kuvugwaho kwiba umugabo we amafaranga ubwo yari yarasize mu nzu agiye isafari mu butumwa bw’akazi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU