Nkuko musanzwe mubimenyereye hano kuri touchrwanda, rimwe na rimwe tubagezaho udukuru dusekejeje tubafasha Gorora Imbavu, kuri uyu munsi rero twabahitiyemo izi byendagusetsa z’akataraboneka, isomere maze wisekere:

Guseka n'ingenzi mu buzima bwacu bwa buri munsi
Guseka n’ingenzi mu buzima bwacu bwa buri munsi

1.Umuminisitiri wo mu rwa Gasabo yaragiye yegera umukuru w’igihugu mu rwego rwo kwihakirwa, ati “ibigambo biri hanze aha birandambiye. Uzi ukuntu twumvikana ariko icyakubwira ibyo rubanda barocangwamo. Uzi ko bavuga ngo jye namwe ntitwumvikana, ngo mbese tumeze nk’injangwe n’imbwa?” Nuko umukuru w’igihugu ati “mbese ni uko bavuga? Ubwo se bashaka kuvuga ko ari jye ari nawe injangwe ari nde?” Wa muminisitiri biramushobera ariko aza kuhikura, ati “ubwo injangwe baba bavuga  ni jyewe nyakubahwa perezida wa repubulika.” Perezida ati “ibyo ndabyumva neza, ariko se dukomeje gato, noneho ubwo ni ukuvuga ko imbwa baba bavuga ari nde?” Minisitiri noneho biramushobera. Cyakora arikokora ati “ubwo imbwa na yo ni jyewe nyakubahwa perezida wa repubulika.

2.Umugabo Ngunda yagize atya akurira imineke arangije arenzaho salade. Ntihashize isaha imwe gusa aba arengejeho ibijumba byokeje. Hatari hashira iminota 30 aba aroshyeho ibigori bitetse. Mu nda sinakubwira ibiyoka bitangira gutongana. Ngunda ati “ngo ubwo rero izi nzoka rirampima. Ntibimbuza gukomeza kwihera inda.” Akomeza kuryagagura buri kanya. Uko aryagagura inzoka zikarushaho kwitotomba, arambiwe akora ku nda abwira ibivugiramo ati “mbahaye igice cy’isaha mukaba mwumvikanye, mwakwanga nkabasohora.” Umugabo yikomereza umurimo we wo gutera imere. Mu nda na byo biranga , ni bwo umugabo atangiye kumisha indabo hirya no hino, ari byo bamwe bita gutera ibiro. Maze areba ibyo amaze kuruka ati “sinari nababwiye ko nimutumvikana mbasohora? Mwagira ngo sinabivugaga nkomeje?”

3.Umushakashatsi yinjiye mu ishyamba maze akubitana n’intare. Akanura maremare maze arivugisha ati “Mana yanjye ukore ku buryo iyi ntare igutekereza kandi ibe yarabatijwe”! Intare nayo iti”Mana iri funguro urihe umugisha “.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU