Miss Kalimpinya Queen umwe mu bakubwa bafite uburanga n’igikundiro, yatangaje ikintu ajya akunda kwibuka yakoraga cyane mu bwana bwe akiga mu mashuli abanza.

Dore ikintu Miss Kalimpinya atazigera yibagirwa yakoraga cyane mu bwana

Kalimpinya Queen wabaye icyegera cya Miss mu mwaka wa 2017, yavuze ikintu ajya yicara akibuka yakoraga mu bwana kikamutera guseka cyane kuko ubu atabasha kungera kugikora.

Mu kiganiro yagiranye na Touch Rwanda.com, uyu mukobwa yavuze yibuka utuntu twinshi yajyaga akora turimo: Gukina Sayi (kwihishanya), gukina akagozi, ndetse n’ibindi byinshi. Gusa Queen yavuze icyo yakundaga cyane gukora kurusha ibindi ko yakundaga “Kurwana cyane’’.

Dore ikintu Miss Kalimpinya atazigera yibagirwa yakoraga cyane mu bwana

Akenshi ngo ibi yabikora mu gihe yigaga mu mashuli abanza, aho ngo yigaga mu Cyahafi, nyuma yarangiza kwiga ari mu nzira zo gutaha maze agatangira kurwana dore ko yanarwanaga  n’abahungu ndetse na bakobwa.

Uyu mukobwa wagiraga amahane cyane mu bwana bwe, kuri ubu avuga koi zo ngeso mbi zose yagiraga, yashize kuko ngo byaterwaga no kuba yari acyiri umwana , ariko ubu akaba avuga ko yabaye umuntu mukuru, aho ubu yiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami rya Gikondo ibijyanye n’icungamutungo (Finance).

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU