Ikinyamakuru Touchrwanda.com uyu munsi cyabateguriye zimwe mu nzira wanyura  cyangwa se wakoresha mu gihe hari umukobwa wakunze bityo ukabura uko uhuza nawe, zikaba zagufasha kugirango wigarurire umukobwa wakunze.

Dore inzira 3 wakoresha kugirango wigarurire umukobwa wakunze

Mu buzima bwa buri munsi habaho urukundo hagati y’igitsina gore ndetse n’igitsina gabo, gusa akenshi usanga igitsina gabo aricyo gifata iyambere mu gukunda cyane, dore ko bigaragara cyane ko abagabo ari nabo bavunika mu kugirango urukundo rukomere.

Uyu munsi twabateguriye inzira 3 gusa zizabafasha mu kutazongera kuvunika cyane kuko izo nzira zituma uwo wakunze muhora mukubitana cyane bityo akazashiduka yakwisanzemo nawe wambwisanzemo.

1. Gutura mu gace umukobwa atuyemo:

Dore inzira 3 wakoresha kugirango wigarurire umukobwa wakunze

iyi nzira nimwe munzira zizagufasha kwigarurira uwo wakunze cyane, kubera igihe cyinini bizatuma  uhura nawe bityo nyuma muze kumenyerana ku buryo muzatangira no kuzajya muganira bya hato na hato, maze ejo hazaza ubunshuti bwanyu bukazagenda bukomera akazashiduka asigaye anagusura.

2. Ku mashuri: Kuba muri za muvoma(clubs) nawe abamo:

Dore inzira 3 wakoresha kugirango wigarurire umukobwa wakunze

Akenshi usanga urukundo rukomera kugeza kundunduro; ruba rwarahereye mu mashuri yisumbuye ndetse naza kaminuza, bityo urukundo rugakura kugeza babanye akaramata. Ku bwibyo rero niba ubona umukobwa ukumva uramukunze gerageza ube muma muvoma nawe abamo, ku buryo azajya akubona kenshi kandi nawe ugahura nawe kenshi.

Dore inzira 3 wakoresha kugirango wigarurire umukobwa wakunze
bari mwishuli

Hari n’igihe muri iyo muvoma mubamo usanga mwese babatoreye nko kuba abayobozi runaka, noneho mukazajya muhura kenshi gashoboka: nko mu Manama ya bayobozi, mu gufata ibyemezo runaka…, ibyo byose n’ibintu bizagufasha kugenda uhura nawe cyane bityo akwibonamo cyane ku buryo numubwira ibijyanye no gukundana atazabona uko yaguhakanira.

3. Gusenga mu idini umukobwa asengamo:

Dore inzira 3 wakoresha kugirango wigarurire umukobwa wakunze

Akenshi amadini nayo agira uruhare mu guhuza abantu bityo bigatuma akenshi hanavukamo abakundana bakanarushinga. Mu bushakashatsi bwakozwe, hagaragaye abantu benshi bashyingiwe biturutse kukuba barahuriye mu idini ndetse batanaziranye, ariko nyuma bakisanga bakundanye.

Gusenga mu idini imwe rero nabyo  bizagufasha guhura cyane, dore ko akenshi ushobora no gusanga mubanana nko muri Cholari imwe, bityo bikazajya bigufasha guhura nawe cyane no kugirango wigarurire umukobwa wakunze wihebeye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU