Nyuma yuko hashize imyaka isaga 7 yose Drake ashaka umukobwa wamukunze akageza naho yandika izina rye ku gahanga ke, ubu Drake akomeje urugamba rwo kumushaka kugeza amubonye.

Umuhanzi Drake w’imyaka 31, ukomoka mu gihugu cya Canada, wakunze gurangwaho urukundo ruturutse kubafana, kuri ubu ari mu rugamba rwo gushaka umukobwa umukunda cyane ariko yaramubuze.

Ntibyatinze umukobwa yanditse mu gahanga ke izina Drake ,amafoto y’uyu mukobwa yagiye ahagaraga muri 2011 maze uyu muhanzi Drake yifuza guhura nawe ngo amusuhuze ariko kugeza magingo aya ngo ntaramubona kandi arabyifuza kuko ngo yamweretse ikintu kidasanzwe kuri we.

Drake ati”mu byukuri ni byiza pe njye byarandenze hariya harimo urukundo rwinshi ntabasha gusobanura nanubu ndacyamushaka nibura menye amakuru ye.”Nyamara nubwo uyu mukobwa yakoze ibi bintu kugirango yereke Drake urukundo rwinshi, Drake we ababajwe nuko izi nyuguti uyu mukobwa yanditse kugahanga ke, bishobora kuzamubyarira indwara ya kanseri.

Drake akomeje gushaka uyu mukobwa bishoboka ko namubona azamushimira kuburyo bukomeye cyane.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU