Umuhanzi Edrisa Musuuza wamenyekanye nka Eddy Kenzo umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye cyane ukomoka mu gihugu cya Uganda yamaze guhabwa inshingano muri Leta ya Uganda.

Eddy Kenzo yamaze guhabwa inshingano muri Leta ya Uganda

Eddy Kenzo nyuma yo kugenda yegukana ibihembo bitandukanye muri muzika dore ko anaherutse kwegukana ibihembo bya BET Awards kuri ubu akaba yamaze guhabwa inshingano muri Leta ya Uganda aho agiye kuzaza yamamaza ubukerarugendo muri iki gihugu.

Eddy Kenzo yamaze guhabwa inshingano muri Leta ya Uganda

Eddy Kenzo wamaze gutorerwa kuzajya yamamaza ubukerarugendo muri Uganda (Tourism Ambassador for Uganda) akaba yatangaje ko azakora uko ashoboye kose ubukerarugendo muri iki gihugu bugatera imbere kuburyo bushoboka ndetse no kuzakangurira abanyamahanga ibyiza nyaburanga bigaragara mu gihugu cya Uganda.

Eddy Kenzo yamaze guhabwa inshingano muri Leta ya Uganda

Uyu mwanya Eddy Kenzo yahawe bikaba byaratangiye kuvugwa ko ashobora kuwuhabwa nyuma yaho yari yahawe inshingano zo kwamaza ubukerarugendo mu gihugu cya Kenya ahari hahuriye abashyitsi benshi ndetse akabasha no kubyitwaramo neza.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU