Umuryango wa “Madiba Foundation” washinzwe n’umuririmbyi Safi basuye urwibutso rwa Karembure, ndetse banafasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi batuye I Karembure mu karere ka Kicukiro.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu Kane Tariki 12 Mata 2018 aho Safi aherekejwe n’umuryango we witwa “Madiba Foundation” basuye abaturage bo mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Gahanga mu kagari ka Karembure, bakabaha imfashanyo ndetse banasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Safi yatanze imfashanyo irimo ibiribwa n’ibikoresho byo mu rugo ku miryango umunani(8), maze ashimangira ko abacitse ku icumu rya Jenoside baba bakwiye kwitabwaho kugira ngo babashe kubaho neza.

Bimwe mu bikoresho Madiba Foundation batanze
Bimwe mu bikoresho Madiba Foundation batanze
Imiryango igera k'umunani niyo yafashijwe na Safi Madiba Foundation
Imiryango igera k’umunani niyo yafashijwe na Safi Madiba Foundation
Iyi miryango yasabiye Safi Madiba imigisha myinshi
Iyi miryango yasabiye Safi Madiba imigisha myinshi
Safi yari aherekejwe n'umugore we Judith Niyonizera
Safi yari aherekejwe n’umugore we Judith Niyonizera

Safi yagize ati “Ibyabaye twarabibonye ntabwo twifuza ko bizongera kuba, Icya mbere ni ugukomeza kubana tugafasha bagenzi bacu bafite ibibazo bitandukanye tukabaremamo icyizere cyo kubaho neza mu buzima bw’ ejo hazaza.”

Nyuma yo gufasha iyo miryango igera k’umunani, Safi na Foundation ye bahise bajya ku rwibutso rwa Karembure bunamira inzirakarengane zigera ku bihumbi 2532 zashyinguwe uri uru rwibutso.

Safi na Foundation ye bunamiye inzirakarengane zashyinguwe k'urwibutso rwa Karembure
Safi na Foundation ye bunamiye inzirakarengane zashyinguwe k’urwibutso rwa Karembure

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU