Hari igihe ushobora kubona abakinnyi ba Film batanga ubutumwa bukumira gucana inyuma ukagira ngo bo ntibabikozwa, cyangwa se ntibazi ibyo ari byo, nyamara byatahuwe ko aribo baza ku isonga mu guterana Gapapu {gucana inyuma}.
Umukinnyikazi witwa Nicole Uwineza ukina muri Film ya City Maid nka Mama Beni arashinjwa gutwara umukunzi wa Kirenga Saphina wamamaye muri Film zinyuranye zirimo na Seburikoko.


Bijya gutangira, Kirenga Saphina n’umusore witwa Eric Sebera bakundanaga mu buryo buzwi na buri wese, ndetse uyu musore yari yaranambitse impeta ya Fiancaille Seraphine. Icyo gihe yapfukanye imbere y’inshuti ze amusaba kuzamubera umugore, undi nawe aramwemerera.




Nyuma yo kwambikana impeta, Saphina na Eric bakomeje gukundana bakajya basohokana ahantu hanyuranye, ndetse banapanga imishinga yo gukora ubukwe.
Uwitwa Uwineza Nicole wamamariye muri Film ya City Maid yaciye mu rihumye Kirenga maze atangira kugirana ubucuti bwihariye na Eric, baza gushiduka baguye mu Nyanja y’urukundo.


Inshuti za hafi za Eric Sebera zirahamya neza ko Nicole na Eric bameranye neza cyane ndetse ngo barimo no kwitegura gukora ubukwe mu minsi iri imbere. Ku rundi ruhande Kirenga Saphina we ararira ayo kwarika nyuma yo kwambikwa impeta aziko agiye kubana na Eric, Nicole agahita amumutwara.