Umunyempano Itahiwacu Bruce wamamaye mu muziki ku izina rya Bruce Melody yashimangiye ko mu mboni ye abona akwiriye igikombe cy’Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 8.

Bruce Melody w’imyaka 26 ari mu bahanzi bakomeye cyane mu muziki w’u Rwanda, benshi bakaba baramumenye mu ndirimbo nka Ikinya, Ntujya Unkinisha, Ntundize, Turaberanye n’izindi nyinshi.

Bruce Melody ari mu bahanzi bakomeye cyane mu muziki w'u Rwanda
Bruce Melody ari mu bahanzi bakomeye cyane mu muziki w’u Rwanda

Uyu muhanzi aherutse gushyirwa mu bahanzi 10 bahataniye igikombe cya Primus Guma Guma Super Star 8, aho ahatanye n’abahanzi nka Christopher, Mico The Best, Uncle Austin, Queen Cha, Young Grace, Jay C, Khalfan, Active, na Just Family.

Melody ashimangira ko kuba yaratowe muri iri rushanwa, ataje guhatana, ahubwo ngo yagiyemo kugira ngo yegukane intsinzi nkuko abyivugira.

Mu magambo ye, Bruce M. agira ati “Nta muntu numva uzantwara kiriya Gikombe. Mu irushanwa harimo abahanzi bakuru gusa Igikombe mbona ngikwiriye kandi ndanagishaka cyane, bityo rero abafana banjye bumvireho hatazagira umuntu udutwara ibintu byacu.”

Mu bahanzi bakomeye bashyirwa mu majwi mu kuzagera kure muri PGGSS8 harimo Christopher, na Mico The Best.

Bruce Melody ngo arashaka igikombe cya PGGSS8 kandi ngo aragikwiriye
Bruce Melody ngo arashaka igikombe cya PGGSS8 kandi ngo aragikwiriye

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU