Miss Kalimpinya ndetse na Miss Gisabo ni aba Miss batowe mu mwaka wa 2017, aho Miss Kalimpinya yari icyegera cya Miss mukuru w’u Rwanda ariwe Elsa Iradukunda naho, Miss Gisabo akaba yari Miss Popularity, cyangwa umu Miss wakunzwe cyane.

Muri iri gereranya turarebera hamwe ibikorwa bya buri umwumwe. Nkuko byagiye bitangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye; aba bakobwa nibo bakunze kwigaragaza cyane muri iyi mpanda yashize ya Miss wa 2017 kuko aribo bakunze kugaragara cyane mu bikorwa bitandukanye, ndetse bakanavugwa cyane mu itangazamakuru.

Duhereye kuri Miss Kalimpinya, hari ibikorwa byinshi yagiye akora birimo: gufasha urubyiruko mu bijyane no kumenya ubuzima bw’imyororokere, gufasha abakobwa babyara bakiri bato…, si gusa ku bijyanye n’ubuzima uyu mukobwa yakoraga ahubwo yanakoze ibijyanye n’iterambere ry’ubukungu mu byaro bitandukanye, aho yanibanze cyane mu cyaro akomokamo cya karere ka Gisagara mu kwigisha abaturage ubworozi bw’ingurube.

Kalimpinya Queen kandi twanabibutsa ko yagiye asura ibigo bya mashuli bitandukanye aho nyie yabaga ari kwigisha urubyiruko ruri mu myaka yuburumbuke mu kumenya kwifata no kwirinda ibintu byose byabatuma ubuzima bwabo bwangirika nko; kunywa ibiyobya bwenge, ndetse no gusama inda zitateganyijwe.

Miss Gisabo, ubusanzwe amazina ye yitwa; Hirwa Uwase Honorine, akaba nyine yaramamaye ku kazina ka “GISABO” kubera imiterere ye ngo kuko avuga ko ateye nk’igisabo. Uyu mukobwa rero wavugishije imbuga nkoranya mbaga bikaba ari nabyo byatumye yegukana ikamba ryo kuba Miss Popularity;  bivuze ngo Miss  wakunzwe cyane cyangwa uzi kubana n’abantu cyane.

Miss Gisabo rero byaje no gutuma asohokera u Rwanda mu kujya guhatanira ikamba ryo kuba Miss w’Isi, mu irushanwa bakunze kwita ngo “Miss World” gusa akaza kubura amahirwe yo kuryegukana ngo bitewe nuko ibyakorerwayo bitarikwiye gukorwa n’umwari ufite umuco nyarwanda nkawe.

Nkuko rero ubushakashatsi bwakorewe ku binyamakuru bitandukanye bu bivuga, aba bakobwa bose baramamaye cyane ku rwego rwo hejuru kurusha abandi bakobwa bose bari bari kumwe mwaririya rushanwa ry’umwaka wa 2017. Gusa bikaba bivugwa ko Kalimpinya yamamaye kubera ibikorwa byinshi yakoze naho Gisabo we akamamara kubera udushya twagiye tumurangwaho, ndeste no kuba yarabashije guserukira u Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU