Kim Jong-un ni we uzaba ubaye umu perezida wa mbere wa Korea ya Ruguru ugiye ku butaka bwa Korea y’epfo kuva intambara hagati y’ibi bihugu mu 1953 yarangira, ubwo abayobozi ba Korea zombi barahura.

Harabura amasaha make ngo Abayobozi ba Korea zombi bahure

Korea y’epfo ivuga ko perezida Moon Jae-in ubwe azabonana na perezida Kim ku mupaka isaa 09:30 (00:30GMT) kuwa gatanu w’iki cyumweru aho ibi biganiro bidasanzwe ngo bizibanda kuri Korea ya Ruguru iherutse gutangaza ko ishobora guhagarika umugambi w’ibitwaro by’ubumara.

Ababirebera kure ariko bavuga ko uyu mubonano ushobora kuzana agahenge nyuma y’imyaka myinshi yaranzwe n’amakimbirane gusa kugeza ubu Korea Yepfo iyari itarivuguruza ku gusabira ko Korea ya Ruguru kuba yahabwa ibihano.

Harabura amasaha make ngo Abayobozi ba Korea zombi bahure

Korea y’Epfo itangaza kandi ko bizagorana kugera ku masezerano afite intumbero yo kubuza Korea ya Ruguru kureka umugambi wayo wo kureka ibirwanisho by’ubumara, kuko bamaze gutera imbere cyane mu bikorwa nk’ibi aho umuvugizi wa Korea y’epfo, Im Jong-seok yavuze ko ikigoye ari ukumenya urugero abo bategetsi babiri bashobora kugiriranira amasezerano yo guhagarika umugambi w’ibirwanisho by’ubumara.

Guhura ku mpande zombi bibaye ku nshuro ya gatatu, nyuma y’iyabaye mu 2000 no mu 2007 igamije imigenderanire myiza hagati y’ibi bihugu bya Korea, ndetse ngo bikaba ari byo byaba byaciye inzira y’umubonano ushobora kuba hagati ya perezida Kim na Donald Trump wa Amerika.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU