Umuhanzi Khalifan watunguye abantu benshi mu njyana ya Rap, kuri ubu ari guhinyuza umuraperi Pacson, ubusanzwe witwa Edson Ngoga, wavuze ko ngo afite akajagali muri we.

Haracura iki hagati ya Khalifan na Pacson wavuze ko Khalifan afite jagalajagala

Ni mu kiganiro Edson Ngoga yagiranye na radio Isango Star, ubwo umunyamakuru Phil Peter yamubazaga uko yaba afata Khalifan, maze Edson Ngoga asubiza agira ati: “Khalifan ni umuraperi mwiza ariko afite Jagalajagala muri we”

Haracura iki hagati ya Khalifan na Pacson wavuze ko Khalifan afite jagalajagala

Ibi byaduteye kubaza umuhanzi Khalifan uko yakiriye iyi mvugo yavuzwe na Pacson, maze adusubiza muri aya magambo agira ati: “Sinzi impamvu yamuteye kuvuga kuriya kuko Pacson ntacyo dupfa, ahubwo nkeka ikintu abaraperi benshi banziza, ati Nuko ngwee naje muri game maze birabatangaza cyane, kandi banababazwa nuko naje nkabikora, nkuko nabivuze neza muri “Uko naje” mbega nkuko bijya bivugwa abanyabutare tuvukana atatu yisumbuye”

Icyakora Khalifan we yavuze ko ari nta muntu n’umwe bahuje umuziki yakigera ahangana nawe kuko ngo buri muntu agira uko akora ibintu kandi bikamugirira umumaro.

Haracura iki hagati ya Khalifan na Pacson wavuze ko Khalifan afite jagalajagala

Yakomeje atubwira ko ashimishwa cyane nuko abona imigambi ye yo gutera imbere mu muziki ikomeje kugenda iba impamo kandi akanashimira abantu bose babimufashijemo ndetse n’abafana be bose.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU