Mugisha Emmanuel wamamaye ku izina rya Clapton Kibonke n’umusore ukina Film, Comedy, akanaririmba umaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda no hanze yarwo.

Mugisha Emmanuel uzwi nka Kibonke Clapton arakunzwe mu Rwanda
Mugisha Emmanuel uzwi nka Kibonke Clapton arakunzwe mu Rwanda

Clapton benshi bamumenyeye muri Film y’uruhererekane ya Seburikoko, no muri Comedy zinyuranye zagiye zibica bigacika hano mu Rwanda, si ibyo gusa kandi kuko uyu musore yamaze kwinjira mu muziki, aho aririmba indirimbo zo guhimbaza Imana.

Izina “Kibonke Clapton” rimaze kujya mu mitwe ya benshi, ndetse niyo uganiriye na bamwe mu baturage usanga bavuga ko Clapton afite impano yihariye mu gusetsa no Gukina Film.

Uyu musore w’imyaka 29 yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wa Touchrwanda, maze atubwira ibintu bitanu(5) benshi batari bamuziho.

Clapton yahereye ku bintu akunda mu buzima bwe

Ku bijyanye no Kurya, Clapton yavuze ko akunda kurya Imyumbati na Kawunga, Ku bijyanye n’imyambaro avuga ko ngo akunda kwambara ama Jeans n’imyambaro ya Kiny’Africa. Iyo ngo ari wenyine, Telefoni nicyo kintu kimugira Busy kurusha ibindi.

Ese mu buzima busanzwe, nabwo Clapton arasetsa?

Clapton yavuze ko mu buzima busanzwe ari umuntu uri utuje(Calm) ngo gusetsa n’akazi.

Umunyarwenya w’icyitegerezo mu mboni ya Clapton

Clapton yavuze ko ngo umunyarwenya w’icyitegerezo kuri we ari Eric Omondi(Ndetse ngo benda no kunganya amagara).

Umunyarwenya umusetsa mu Rwanda

Kibonke Clapton yavuze ko mu Rwanda, umunyarwenya umusetsa ari “Samusure”.

Kibonke Clapton yavuze ko mu Rwanda, umunyarwenya umusetsa ari “Samusure”
Kibonke Clapton yavuze ko mu Rwanda, umunyarwenya umusetsa ari “Samusure”

Clapton agira umukunzi, Ese azarushinga ryari?

Aha yasubije agira ati “Umukunzi ndamufite, Ubukwe nzabukora mbere y’amezi 24, Ikindi kandi nuko Mu bukwe bwanjye, Ramjaane niwe uzaba Best Man.

Ramjaane ngo niwe uzaba Best Man mu bukwe bwa Clapton
Ramjaane ngo niwe uzaba Best Man mu bukwe bwa Clapton

Mu muziki urateganya iki?

Clapton yavuze ko ngo ku bijyanye na Muzika ateganya gushyira hanze Indirimbo nshyashya nyuma y’icyunamo.

Kibonke ngo ateganya gushyira hanze Indirimbo nshyashya nyuma y’icyunamo
Kibonke ngo ateganya gushyira hanze Indirimbo nshyashya nyuma y’icyunamo

Inama agira abifuza gutera ikirenge mucye

Kibonke yavuze ko ngo abifuza gukora aka kazi nkake abakangurira kurushaho kugira Ikinyabupfura, kwihangira ibishya mbese ntibigane ibyo bakuru babo bakoze.

Abifuza gukora akazi nkaka Clapton ngo arabakangurira kurushaho kugira Ikinyabupfura
Abifuza gukora akazi nkaka Clapton ngo arabakangurira kurushaho kugira Ikinyabupfura

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU