Kundwa Doriane wabaye Miss w’u Rwanda mu mwaka wa 2015 n’umukobwa w’umunyagikundiro ufite uburanga buhebuje, akaba yagize isabukuru y’Imyaka 23 ishize abonye izuba.

Kundwa Doriane ni Nyampinga wa kane w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akurikira abamubanjirije barimo Bahati Grace (Miss Rwanda 2009), Kayibanda Mutesi Aurore (Miss Rwanda 2012) na Akiwacu Colombe (Miss Rwanda 2014).

Kundwa Doriane ni Nyampinga wa kane w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Kundwa Doriane ni Nyampinga wa kane w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Miss Kundwa Doriane asigaye atuye mu Ntara ya Ontario muri Canada, yavuye mu Rwanda kuwa 6 Nzeri 2016 yagiye avuga ko ajyanywe no kwiga muri kaminuza ya Laval University mu ishami rya Administration mu Mujyi wa Québec.

Kundwa kandi nyuma yo kugera muri Canada yahise agirwa Umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’urubyiruko nyarwanda ruba muri Canada ryitwa International Rwanda Youth for Development [IRYD].

1.Ku itariki ya 21 Mata 1995 nibwo Kundwa Doriane yavutse. Yavukiye i Nyamirambo mu Murenge wa Rwezamenyo mu Mujyi wa Kigali. Ni bucura mu muryango w’abakobwa bane bavukana. Kundwa Doriane mwene Kanuma Gaspard na Mukandoli Tabita.

2.Yize amashuri abanza mu mujyi wa Kigali muri ESCAF Primary School Rwampala,ayisumbuye ayahera muri Notre Dame des Citeaux,akomereza muri Lyecee de Kigali, arangiriza muri Glory Secondary School mu ishami rya MCB(Imibare ubutabire n’ibinyabuzima.)

3.Doriane akunda Inuma kuko yizera ko itanga amahoro,agakunda Ingwe kuko igira imbaraga ikaba yagufasha mu gihe utayendereje ariko wayendereza ikitabara. Mu buzima bwe abantu afatira ho urugero ngo ni Nyina umubyara na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madame we.

4.Mu mikino avuga ko nta kipe yihariye afana. Kubijyanye na Siporo akora,ngo ni ukwiruka ariko atari cyane,ku bijyanye na muzika avuga ko akunda indirimbo za Cecile Kayirebwa.

5.Ku bijyanye n’ibiribwa akunda kurya cyane harimo ibishyimbo,imyumbati,ubugari n’ibishyimbo agakunda amata,jus n’ibindi binyobwa bidasindisha.

Kundwa Doraine yabonye izuba muwi 1995
Kundwa Doriane yabonye izuba muwi 1995
Kundwa ari kuba mu ntara ya Ontario ho muri Canada
Kundwa ari kuba mu ntara ya Ontario ho muri Canada
Miss Kundwa agira imyifotoreze yihariye
Miss Kundwa agira imyifotoreze yihariye
Kundwa avuga ko kuba Miss w'u Rwanda byamufunguriye imiryango myinshi
Kundwa avuga ko kuba Miss w’u Rwanda byamufunguriye imiryango myinshi
Miss Doriane yagize muri Canada ahagana muri Nzeri 2016
Miss Doriane yagiye muri Canada ahagana muri Nzeri 2016
Miss Kundwa n'umwari w'inzobe ufite inseko yihariye
Miss Kundwa n’umwari w’inzobe ufite inseko yihariye
Miss Doriane Ni bucura mu muryango w’abakobwa bane bavukana
Miss Doriane Ni bucura mu muryango w’abakobwa bane bavukana
Miss Doriane aherutse kuvuga ko akumbuye mu buryo bukomeye inshuti n’umuryango yasize mu Rwanda
Miss Doriane aherutse kuvuga ko akumbuye mu buryo bukomeye inshuti n’umuryango yasize mu Rwanda
Doriane ngo ashimishwa no kuba u Rwanda ari igihugu cyakataje mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Doriane ngo ashimishwa no kuba u Rwanda ari igihugu cyakataje mu guteza imbere umwana w’umukobwa

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU