Riderman abona hari bamwe mu bahanzi nyarwanda bakomeje kwerekana imbaraga mu muziki nk’umuraperi Mukadaff, k’uburyo usanga bakuru babo nabo bashimangira ko bababonamo icyerekezo.

Mukadaff n’umuraperi ukomeje kwigarurira imitima y’abatari bake cyane cyane abakunzi ba Hip Hop, benshi bakaba bamuzi mu ndirimbo nka Agakote, Iyo urenze uba urenze, Crazy n’izindi nyinshi.

Mukadaff n'umuraperi ukomeje kwigarurira imitima y'abatagira ingano
Mukadaff n’umuraperi ukomeje kwigarurira imitima y’abatagira ingano

Gatsinzi Emery AKA Riderman Igisumizi n’umuraperi ufite ibigwi bikomeye mu muziki, ndetse yagiye yegukana ibihembo binyuranye birimo n’irushanwa rya PGGSS3.

Abantu bamwe na bamwe bajyaga bibwira ko hagati mu bahanzi nyarwanda hashobora kuba harimo agapingane gusa Riderman we yashimangiye ko Mukadaff ari umuraperi uzaba icyitegererezo muri Hip Hop nyarwanda.

Riderman yatangaje ko Mukadaff ari we muraperi urimo kubimukorera
Riderman yatangaje ko Mukadaff ari we muraperi urimo kubimukorera

Rider Zo yabajijwe umuhanzi abona uhagaze neza maze atangaza ko  Mukadaff ariwe uri kubimukorera muri iyi minsi.

Tubibutse ko Mukadaff aherutse kwigaragaza bikomeye mu bitaramo bya The Mane byabereye I Musanze na Kigali, nyuma yaho akaba yarahise yerekeza mu gihugu cy’ubugande muri gahunda z’akazi.

Mukadaff yagiye mu bafana, kuhava biragorana bitewe n'uburyo bose bashakaga kumureba imbere yabo
Nyuma yo kuririmba mu gitaramo cya Harmonize, Mukadaff yahise yerekeza muri Uganda

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU