Ishimwe Clement, umugabo w’umuhanzikazi Butera Knowless yavuze ukuri kose ku makuru ashimangira ko umwana wabo {Ishimwe Or Butera} yaba afite uburwayi butuma bajya kumuvuza mu bwongereza muri mwaka.

Clement yahakanye uburwayi buvugwa ku mwana yabyaranye na Butera Knowless
Clement yahakanye uburwayi buvugwa ku mwana yabyaranye na Butera Knowless

Knowless n’umuhanzikazi umaze kubaka ibigwi bikomeye mu muziki w’u Rwanda, benshi bakaba baramumenye mu ndirimbo nka Uzagaruke, Ujya Unkumbura, Winning Team, Darling yakoranye na Ben Pol n’izindi nyinshi.

Tariki ya 19 Werurwe 2018 nibwo Butera Knowless n’umuryango we buriye Rutema ikirere berekeza ku mugabane w’iburayi mu gihugu cy’ubwongereza, Icyo gihe batangaje ko bajyanyweyo n’ikiruhuko, ndetse ngo bibaye ngombwa bazahakorera akazi kabo k’umuziki.

Hari amakuru amwe na namwe yagiye ashimangira ko aba bombi baba baragiye kuvuza umwana wabo {Ishimwe Or Butera}, gusa ku ruhande rwabo ngo ntago aribyo byari byarabajyanye iburayi.

Mu mwaka ushize nabwo Clement na Knowless bagiye iburayi
Mu mwaka ushize nabwo Clement na Knowless bagiye iburayi, nabwo abantu bakeka ko bagiye kuvuza Or

Mu kiganiro Clement yagiranye n’umunyamakuru AllSoudy {usigaye akora ibiganiro akabisakaza ku mbuga nkoranyambaga} yahakanye ko baba baragiye mu bwongereza kuvuza umwana wabo, ahubwo avuga ko London ari umujyi Butera akunda, bityo ngo bari barajyanywe no kuhasura no kuharuhukira.

Clement yagize ati “Oya, aho urugendo ruhuriye na Or ni uko turi kumwe, natwe tuba twabonye umwanya uhagije wo kubana na we kuko iyo turi mu Rwanda akenshi atubona igihe gitoya. Hano aba ari ukumarana na we umwanya kandi arabyishimira rero nta kibazo afite. Abana barwara utuntu twinshi, uko arwaye uramutse ufata indege wahora mu ndege. Ubu turi kumwe nta kibazo afite ameze neza.

Clement yavuze ko umwana yabyaranye na Butera Knowless nta kibazo namba afite
Clement yavuze ko umwana yabyaranye na Butera Knowless nta kibazo namba afite

Tubibutse ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere Tariki ya 02 Mata 2018 aribwo Ishimwe na Butera bagarutse I Kigali, bakaba barashimangiye ko urugendo rwabo rwagenze neza cyane, ntakibazo na kimwe bagize.

Knowless na Clement bamaze kugaruka i Kigali nyuma y'ibyumweru bibiri bari iburayi
Knowless na Clement bamaze kugaruka i Kigali nyuma y’ibyumweru bibiri bari iburayi
Aha Clement yari yasuye imiturirwa yo mu mujyi wa London
Aha Clement yari yasuye imiturirwa yo mu mujyi wa London
Knowless na Clement bagiriye ibihe byiza mu bwongereza
Knowless na Clement bagiriye ibihe byiza mu bwongereza

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU