Umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yakomoje ku mubano we na Kundwa Doriane ndetse anamara amatsiko abibaza umwari azarongora.

Patient Bizimana ari mu bakomeye cyane muri Gospel nyarwanda, benshi bakaba baramumenye mu ndirimbo nka Ikimenyetso, Andyohera cyane, Ibihe, Menye Neza n’izindi nyinshi.

Mu minsi ishize nibwo umubyeyi wa Patient Bizimana yamuhaye Inka mu gitaramo cya Easter Celebration maze amusaba kurongora bitarenze uyu mwaka.

Icyo gihe, umubyeyi wa Patient Bizimana yagize ati “Ubu ngubu ngiye kuguha Inka twifuza ko yaba umusaruro , Reka ngusabe uyu mwaka wa 2018 ushinga urugo rwawe.”

Se wa Patient aherutse kumusaba Gushaka bitaranze 2018
Se wa Patient aherutse kumusaba Gushaka bitaranze 2018

Patient Bizimana yigize kuvugwaho gukundana n’abakobwa banyuranye barimo Uwamahoro Masasu Deborah {umukobwa wa Apôtre Joshua Masasu uyobora Itorero Evangelical Restoration Church}, Umuhanzikazi Gaby Kamanzi, ndetse na Miss Kundwa Doriane gusa we ntago abyemera, ahubwo ashimangira ko ngo agitegereje uwo Imana izamuha.

Deborah, umukobwa wa Apotre Masasu aherutse gutera Indobo Patient bose babireba
Deborah, umukobwa wa Apotre Masasu aherutse gutera Indobo Patient bose babireba
Patient ahamya ko atigeze akundana na Kundwa Doriane
Patient ahamya ko atigeze akundana na Kundwa Doriane
Patient Bizimana na Miss Kundwa Doriane bagiye bagirana ibihe byiza
Patient Bizimana na Miss Kundwa Doriane bagiye bagirana ibihe byiza
Patient na Kundwa n'izindi nshuti zabo
Patient na Kundwa n’izindi nshuti zabo

Patient yamaze amatsiko abibwira ko yaba yarigeze gukundana n’abakobwa bavuzwe haruguru, aho yagize ati “Muri abo bose ntanumwe twakundanye, ndacyategereje kuko Imana idusaba gutegereza twihanganye, Uyu mwaka ndifuza ko Imana yampa umukunzi ngashaka kuko Sinzaba Padiri.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU