Bamwe mu baturage batuye mu kagali ka Karurama umurenge wa Rushaki mu karere ka Gicumbi bafite impungenge nyinshi, bahangayikishijwe n’urugomo rukorerwa muri aka gace rukorwa n’abarembetsi bazwiho gutwara no gucuruza kanyanga.

Impungenge nyinshi ku mutekano mucye muri Rushaki mu karere ka Gicumbi

Ni nyuma y’aho mu minsi ishize abantu bikekwako ari abarembetsi bazwiho gucuruza inzoga zitemewe z’inkorano za kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bagerageje kwicira umuntu mu rugo rw’umwe mu batuye aka kagari ariko uwo mugambi ntibawugeraho, gusa ngo bamusize ari intere, nyuma yo kumukomeretsa.

Ubu nyiri urwo rugo bari bagiye kwiciramo uwo muntu witwa Ntawigomwa Jackson akaba afunzwe mu gihe iperereza rigikorwa. Ibi nibyo abaturage baheraho bavuga bafite impungenge nyinshi, ko urugomo rubera muri aka gace ruri kubagiraho ingaruka mbi zirimo gufugwa.

Ni ibintu benshi mu batuye aka kagali ka Karurama bavuga ko bibateye impungenge kuko atari ubwa mbere bihabera, bagasaba ko umutekano wakazwa hakanongerwa imbaraga mu kurwanya abatwara n’abacuruza ibiyobyabwenge nka kanyanga muri uyu murenge wa Rushaki uri hafi n’igihugu cya Uganda ngo biturukamo.

Impungenge nyinshi ku mutekano mucye muri Rushaki mu karere ka Gicumbi

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rushaki bwemeza ko urugomo rukorerwa muri aka gace ruterwa n’abarembetsi baba basubiranamo bapfa inyungu bakuye muri kanyanga, gusa bukizeza abaturage ko hagiye gukazwa umutekano nk’uko bisobanurwa na Gasaba Gahima Emmanuel umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rushaki.

Ibi bije nyuma y’aho bamwe mu batuye mu murenge wa Kaniga uhana imbibi n’uyu wa Rushaki hari abaherutse kugaragariza itangazamakuru ko hari igihe inzego z’umutekano zirukankana abarembetsi bakajugunya imizigo ya Kanyanga mu ngo zabo bakabiryozwa nyamara barengana.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU