Inzu y’ Umuturirwa wa Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, iherereye mu gihugu cya Azerbaijan mugi witwa Baku, yafashwe n’ inkongi y’ umuriro, nk’uko bigaragara ku ifoto.

Inkongi y' umuriro yibasiye umuturirwa wa Donald Trump muri Azerbaijan

Nkuko bigaragara kuri iyi foto yo hasi, uyu muturirwa wa Trump (Trump Tower) wagoswe n’inkogi y’umuriro, inkuru ikaba yatangiye gusakazwa muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu taliki 28 Mata 2018, gusa umubare w’abapfuye n’abakomerekeye muri iyi nkongi y’umuriro ukaba utaramenyekana.

Amakuru atangazwa avuga ko uyu muturirwa watangiye gushya ku munsi w’ejo ubwo habaga amagerageza y’imodoka z’umukino wa Formula 1.

Inkongi y' umuriro yibasiye umuturirwa wa Donald Trump muri Azerbaijan

Mu minsi yashize kandi. indi nzu ya Donald Trump iherereye i New York nayo yaufashwe  n’inkongi y’umuriro, iyo nkongi y’umuriri ikaba yaratwaye ubuzima bw’ umugabo umwe.

Inkongi y' umuriro yibasiye umuturirwa wa Donald Trump muri Azerbaijan

Benshi mu bari bazi amakuru y’uyu muturirwa bibazaga impamvu utarafungurwa ku mugaragaro dore ko wari umaze imyaka 10 yose wubakwa ariko ntawe uzi ikizawukorerwamo, ariko bakaba bakeka ko yaba i Hoteli (Trump Hotel).

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU