Urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi, i Nyamata, Murambi, Bisesero nizo inzibutso za Jenoside 4 zizashyirwa ku rutonde rw’umurage w’Isi.

Uyu munsi mu nteko ishingamategeko, komisiyo ya sena y’imiyoborere na politike yateranyije inama nyunguranabitekerezo yahuje inzego zitandukanye zirimo na komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenocide, hagamijwe gusuzuma aho u Rwanda rugeze rwitegura kwakira intumwa za unesco zizaza gusuzuma niba inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi 1994 arizo murambi,bisesero ,kigali na nyamata zujuje ibisabwa ngo zandikwe ku rutonde rwumurage w’isi rukorwa na unesco.

Kugezubu izi nzibutso uko ari enye zamaze gushyirwa kurutonde rwumurage w’isi by’agateganyo mu mwaka wa 2012,hakaba hasigaye kubyemeza burundu.

komisiyo ya sena y’imiyoborere na politike



Inama yakomeje gushyiraho ingamba zo kubungabunga ibidukikije mu nkengero (Buffer zone) z’inzibutso zisabirwa kwandikishwa no guhuza gahunda z’iterambere n’imicungire yazo by’umwihariko n’izindi nzibutso za jenoside muri rusange, nkuko bivugwa n’Umunyamabanga wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside Dr Bizimana yabigejeje ku nteko.
Kumenyekanisha mu baturage binyuze mu biganiro bizatangwa mu midugudu muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu nteko z’abaturage ndetse no mu bitangazamakuru.
Yakomeje avuga ko tugomba gusaba UNESCO n’impuguke mpuzamahanga mu bijyanye no gutegura ibisabwa mu kwandikisha inzibutso ku murage w’isi, gukomeza gushyigikira u Rwanda.

Dore inzibutso za Jenoside 4 zizashyirwa ku rutonde rw’umurage w’Isi

Leta y’u Rwanda yakomeje kubungabunga inzibutso za Jenoside isaba ko abantu bashyinguwe mu nzibutso zitujuje ibisabwa ko aho bashyinguye hose, imibiri yabo yimurirwa mu nzibutso z’Akarere kugirango Leta ibone uko izibungabunga.

Dore inzibutso za Jenoside 4 zizashyirwa ku rutonde rw’umurage w’Isi



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU