Bill Gates ni umwe mu baherwe bakomeye kuri iyi Isi dutuye, ndetse akaba ariwe muherwe wambere muri Amerika, aho umutungo we ubarirwa mu asaga milayari 83.9 by’amadorari. 

Ibintu 10 bitangaje ku nzu y’umuherwe Bill Gates

Ntibitangaje rero kuba umuherwe nk’uyu yaba afite inzu y’agatangaza dore ko inzu ye yamutwaye asaga miliyoni 65 z’amadorari, ibi akaba ari bimwe mu bintu bitangaje utari uzi kuri iyi nzu y’uyu muherwe.

Kugirango ashobore gukomeza gutura mu nzu ye, Bill Gates atanga amafaranga asaga miliyoni y’amadorari ya America buri mwaka asorera iyi nzu (Fixed Asset Tax  cyangwa umusoro w’ibitimukanwa)

umusoro ku nzu ya bill gates
Iyi nzu yubatse muri Leta ya Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitegeye ikiyaga cyitwa Washington, igishushanyo cyayo kikaba cyarakozwe n’abahanga mu by’ubwubatsi aribo Bohlin Cywinski Jackson na James Cutler.

lake Washington ku inzu ya bill gatesIyi nzu yatangiye kubakwa mu mwaka wa 1988, ikaba yarubatswe imyaka igera kuri 7 kugirango yuzure itwara amafaranga asaga milioni 67 z’amadorari ya Amerika. Ni inyubako kandi ifite ubwogero 24 bwose.

ubwogero mu nzu ya bill gates
Igisenge cy’iyi nzu cyubakishijwe ibiti bikomeye kandi bihenze cyane, bimaze imyaka 500 byitwa Douglas Fir.

Ibintu bitangaje utari uzi ku nzu y'umuherwe Bill Gates
Iyi nzu ya Bill Gates yayihaye izina rya Xanadou 2.0, iri zina rikaba rifite inkomoko muri filime yitwa Citizen Kane, munzu uyu Kane yari atuyeye muri iyi Filime.

filime citizen kane yahaye inkomoka izina ry'inzu ya bill gates
Inkuta z’iyi nzu zimanitseho za Ecran nini cyane zifasha mu guhindura ibishushanyo byo ku nkuta, ibyobyose bigakorwa akanze kuri buto (Button) gusa.

Ibintu bitangaje utari uzi ku nzu y'umuherwe Bill GatesIyi nzu ifite amagaraje menshi ashobora guparikwaho imodoka zigera kuri 23 harimo n’igaraji rimwe riba muri munsi y’imzu (cave) rishobora guhagararwamo n’imodoka 10.

Ibintu bitangaje utari uzi ku nzu y'umuherwe Bill Gates

Iyi nyubako imenya ibyo abashyitsi bakunda. Ikoranabuhanga ririmo rishobora kumenya niba ukunda ubushyuhe buke n’urumuri rutari rwinshi maze uko ugenda mu nzu ikagenda igabanya urumuri ndetse n’ubushyuhe ikurikije ibyo ukunda.

Mu mwaka wa 2009 umusoro w’iyi nzu wari ugeze ku miliyoni 1.063 z’amadolari, ikaba yari ifite agaciro ka miliyoni 147.5 z’amadolari.

Kuri ubu, ni ukuvuga mu mpera z’umwaka wa 2017,  iyi nzu ya Bill Gates, Xanadou 2.0, yari ifite agaciro ka Miliyoni 170,449,927 z’Amadolari ya Amerika, ikaba ari imwe mu nzu zo guturwamo zihenze cyane.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU