Nyuma y’uko Diamond Platnumz atandukanye n’uwahoze ari umugore we Zari Hassan ,  kuri ubu hadutse umu DJ wakundanye na Zari bwa mbere amuvanye mu cyaro akaba akomoka mu gihugu cya Uganda witwa Rasta Rob, akaba avuga kandi anahamya ko yamenyanye na Zari akizamuka ariko ataraba umuherwe.

umu Dj wakundanye na Zari bwa mbere amuvanye mu cyaro



Ntacyo asize inyuma, DJ akanaba MC Rasta Rob yahishuye ko na mbere y’uko Zari yamamara bari basanzwe bafitanye umubano wihariye nk’uko ikinyamakuru Ghafla dukesha iyi nkuru cyabyanditse.

Rasta we wari usanzwe avanga umuziki ndetse akanayobora ibirori bitandukanye yavuze ko yamenyanye na Zari mu mwaka wa 1993 mbere y’uko yamamara. Yavuze ko ariwe wenyine wazamuye Zari amukuye mu gace ka Jinja akamugeza mu Mujyi wa Kampala agatangira kumwigisha Umujyi.

umu Dj wakundanye na Zari bwa mbere amuvanye mu cyaro
Iyi foto yafotowe mu mwaka wa 2014 igaragaza DJ/ MC Rasta Rob ubwo yari kumwe na nyakwigendera Ivan Ssemwanga ariwe mugabo wa mbere wa Zari.

Rasta Rob yakomeje avuga ko Zari bitamugoye guhita yamamara bitewe n’uko yari umuntu udacecetse (not shy). Nyuma yuko yamamaye, Zari ngo yakomeje gukorana na DJ Rasta Rob ariko bitari nk’uko bakoranaga mbere. Aganira na Radiocity FM. DJ Rasta Rob yagize ati:“Zari was my girlfriend and I’m the one who introduced her to Kampala city. She was quite sharp and she caught up with the trends quite quickly”.



Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati:“Zari yari umukunzi wanjye (my girlfriend) ndetse ni njyewe wamumenyereje Umujyi wa Kampala. Bitewe nuko atari umwari ucecetse, byahise bimufasha kumenyera vuba anahita amenyekana.”

Rasta Rob uvuga ko kuva kera asanzwe afitanye umubano wihariye
Rasta Rob uvuga ko kuva kera asanzwe afitanye umubano wihariye na Zairi Hassan



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU