Umuhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yakoze igitaramo cy’Uburyohe cyitabiriwe n’abakunzi be batuye mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Edmonton.

Mbonyi witegura kuzuza imyaka 26 ari mu bahanzi ba mbere bakomeye muri Gospel nyarwanda, benshi bakaba baramumenye mu ndirimbo nka Intashyo, Ndanyuzwe , Number One, Ku musaraba, Ku migezi n’izindi nyinshi.

Ku mugoroba wo kuya 28 Mata 2018, Israel Mbonyi yakoreye igitaramo gikomeye mu mujyi wa Edmonton ho muri Canada, kikaba cyitabiriwe n’abantu benshi, nawe ubwe ahamya ko bamutunguye cyane.

Indirimbo nyinshi yaririmbye muri iki gitaramo ziganje kuri Album nshyashya yitwa “Intashyo” aherutse kumurikira i Kigali mu gitaramo yakoze mu mpera z’umwaka wa 2017.

Israel Mbonyi ategerejwe mu kindi gitaramo gikomeye kizabera mu mujyi wa Ottawa kuya tariki 26 Gicurasi 2018.

Israel Mbonyi yakoreye igitaramo mu mujyi wa Edmonton ho muri Canada
Israel Mbonyi yakoreye igitaramo mu mujyi wa Edmonton ho muri Canada
Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo ziganje kuri Album ye nshyashya yitwa Intashyo
Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo ziganje kuri Album ye nshyashya yitwa Intashyo
Mbonyi ategerejwe no mu mujyi wa Ottawa
Mbonyi ategerejwe no mu mujyi wa Ottawa
Abitabiriye iki gitaramo banyuzwe
Abitabiriye iki gitaramo banyuzwe
Mbonyi ari mu bakunzwe cyane mu njyana ya Gospel
Mbonyi ari mu bakunzwe cyane mu njyana ya Gospel
Mbonyi yaririmbye mu buryo bwa Live
Mbonyi yaririmbye mu buryo bwa Live

IBY’INGENZI WAMENYA KURI ISRAEL MBONYI

Israël MBONYICYAMBU, wamenyekanye ku izina rya Israël MBONYI yavutse tariki  20 Gicurasi 1992 mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,akaba yaramenyekanye  mu indirimbo zihimbaza Imana (Gospel).

Ni mwene BIZIMANA Shushe Jean Claude na MURORUNKWERE Dorcas,  ni umwana wa gatatu mu muryango w’abana barindwi (abahungu 3 n’abakobwa 4).

Amashuri abanza yayize kuri Ecole Primaire Kabusunzu ya Kimisagara, ay’isumbuye (Icyiciro rusange) yize kuri ESN i Nyanza, arangiriza muri Ecole d’arts ku Nyundo mu ishami ry’imibare,ubutabire n’ubugenge (Maths,Chemistry and Physics),kaminuza ayikomereza mu buhinde muri “Annamalai University” mu ishami ryibijyanye n’imiti (Pharmacy) akaba afite icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelors degree).

Yatangiye gutinyuka kuririmba ku giti cye ubwo yigaga mu buhinde  ndetse asohora umuzingo w’indirimbo wa mbere yise “Number One”, tariki 22,werurwe,2014.

Uyu muhanzi akaba amaze kwegukana ibihembo bitandukanye: Gospel Festival Award yaherewe mu gihugu cy’ubuhinde ndetse na Groove Awards mu Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU