Itsinda Trezzor rigizwe n’abasore babiri aribo Yves Kana ucuranga Guitar ndetse na Hategekimana Bertrand ucuranga Piano classic bashyize hanze amashusho y’indirimbo “Nsasira” akoranye ubuhanga.

Itsinda Trezzor ubusanzwe rizwiho ubuhanga mu gukora umuziki w’umwimerere, benshi bakaba barabamenyeye mu ndirimbo nka Urukumbuzi, Love Song, Sakwe Sakwe, bakoranye na Dj Pius n’izindi.

Itsinda Trezzor rifite ubuhanga budasanzwe mu kuririmba by'umwimerere
Itsinda Trezzor rifite ubuhanga budasanzwe mu kuririmba by’umwimerere

Bwa mbere bajya kumenyekana, baririmbiraga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare nyuma ryagura ibikorwa mu muziki. Ubu rimaze gukora album ebyiri zasohotseho indirimbo z’umwimerere mu micurangire, rirategura gusohora iya gatatu.

Kuri ubu, itsinda Trezzor ryashyize hanze amashusho y’indirimbo “Nsasira Remix” yiganjemo ibikoresho n’ibicurangisho bya Kiny’Africa cyane, ndetse n’amagambo y’Uburyohe, ndetse izaba iri k’Umuzingo wabo wa Gatatu{Album III}.

Yves Kana, umwe mu bagize itsinda Trezzor yavuze ko barimo gutegura Album yabo ya III
Yves Kana, umwe mu bagize itsinda Trezzor yavuze ko barimo gutegura Album yabo ya III

Yvan Kana, umwe mu bagize Trezzor yabwiye umunyamakuru wa Touchrwanda ko iyi ndirimbo irimo gutegura Album yabo ya Gatatu izaza ikurikiye iyitwa “Urukumbuzi” bamuritse mu mwaka ushize.

Iyi ndirimbo “Nsasira” ya Trezzor ikubiyemo ubutumwa bwibanda ku mitoma hagati y’abakundanye, mu buryo bw’amajwi ikaba yaratunganyijwe na Producer Trackslayer ukorera muri Touch Entertainment, amashusho akorwa na Producer AB Godwin.

Nsasira ya Trezzor yiganjemo ibikoresho bya Kiny'Africa
Nsasira ya Trezzor yiganjemo ibikoresho bya Kiny’Africa

KANDA HANO UREBE NSASIRA YA TREZZOR

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU