Biravugwa ko umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Ivan Minnaert yaba yatawe muri yombi na polisi yo muri Afurika y’epfo ashinjwa ubwambuzi yaba yarakoreye ikipe ya Black Leopards yo mu cyiciro cya kabiri yo muri icyogihugu.

Ivan Minnaert yaba yatawe muri yombi muri Afurika y’Epfo

yraasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports uruhushya rwo kujya muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa Mbere ushize, yitwaje ngo ko ahafite urubanza, yagerayo agahita atabwa muri yombi.

Mu kiganiro iki kinyamakuru igihe ari nacyo dukesha iyi nkuru cyagiranye n’umuyobozi wa Rayon Sports Paul Muvunyi, yagitangarije ko amakuru yo kwerekeza muri Afurika y’Epfo kwa Minnaert ariyo ariko ko ibyo kuba Ivan Minnaert yaba yatawe muri yombi batarabimenya.

Paul Muvunyi yagize ati: “Yagiye muri Afurika y’Epfo, yasabye uruhushya kuko afiteyo urubanza. Tumutegereje uyu munsi kuko nibwo agomba kugaruka, ibyo gufungwa kwe ntabyo ndamenya.”

Minnaert yari yareze Black Leopards mu kanama nkemurampaka ka Shampiyona ya Afurika y’Epfo (Premier Soccer League Dispute Resolution Chamber, PSL DRC) ko yamwirukanye binyuranyije n’amategeko, ariko ubwo yageraga muri iki gihugu, yasanze iyi kipe yaratanze ikirego muri Polisi ko yabambuye, ari na yo mpamvu yatumye ahita atabwa muri yombi.
Biteganyijwe ko azagezwa imbere y’urukiko muri iki cyumweru kugira ngo yiregure ku byaha byose ashinjwa.

Minnaert yari amaze amezi 2 muri Rayon Sports aho yari amaze kuyifasha gufata umwanya wa mbere w’agateganyo wa shampiyona, no kuyishyira mu mwanya mwiza wo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederations Cup kuko yatsinze Costa do Sol ibitego 3-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma, uwo kwishyura ukaba uteganyijwe mu cyumweru gitaha.

Leave a Reply