Umuhanzikaziwo mu gihugu cya Uganda Jackie Chandiru, nyuma yo gusarikwa n’ibiyobyabwenge, kuri ubu aritegura kugaruka mu muziki nyuma yo kumara igihe kingana n’ imyaka 3 ari kwitabwaho n’abaganga kubera ingaruka mbi yatewe n’izo ngeso mbi zo gukoresha ibiyobyabwenge.

Jackie Chandiru wari warasaritswe n'ibiyobyabwenge agiye kugaruka muri muzika

Jackie Chandiru yamenyekanye bwa mbere ubwo yaririmbaga mu itsinda ry’abakobwa 3 ryitwaga ‘Blue 3’, itsinda ryabarizwagamo Cindy Sanyu, Liliane Mbabazi na Chandiru ubwe,  aho bose baje gutandukana buri wese agatangira kwikorana ku giti cye. Nyuma Chandiru yaje kwishora mu biyobyabwenge ku buryo byamuzahaje maze aza kurwara bikomeye ukugeza aho  ajyanwa mu kigo ngorora muco akitabwaho n’inzobere z’abaganga kubera ibiyobya bwenge yanywaga ibindi akabyitera mu mubiri we.

Jackie Chandiru wari warasaritswe n'ibiyobyabwenge agiye kugaruka muri muzika

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda avuga ko kuri ubu uyu muhanzi Jackie Chandiru yarahindutse kandi yarasubiye ku murongo kubera inyigisho yahawe zimukangurira kureka burundu gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse akaba agiye kugaruka mu muziki, aho yamaze gukorana indirimbo n’umuhanzi Jose Chameleone , umwe mu bahanzi bakomeye kandi bubatse izina muri Uganda  ndetse no hanze yaho, indirimbo akaba yarayise “Discover Me.”

Jackie Chandiru wari warasaritswe n'ibiyobyabwenge agiye kugaruka muri muzika

Jackie Chandiru yamenyekanya bwa mbere mu Rwanda ubwo yakoranaga indirimbo n’ itsinda rya Urban Boys bise “Take It Off”, ntibyatinze nyuma yahise aximira muri muzika kubera ibiyobyabwenge.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU