Ntabanganyimana Jean De Dieu(Jay Rwanda) n’umusore w’ibigango wabaye Rudasumbwa w’Africa(Mister Africa International 2017) ndetse yegukana igihembo cy’umunyamideli w’umwaka muri Africa y’Iburasirazuba(Best East African Model of the Year 2017).
Ku itariki ya 02 Ukuboza 2017 nibwo Jay Rwanda yatorewe kuba Rudasumbwa w’Africa ahiga abandi basore b’ibigango baturuka mu bihugu 15 byo muri Afurika. Bamuhaye ishimwe ringana n’amadorari ya Amerika $5000, abarirwa muri miliyoni 4RWf. Yizejwe kandi ko azajya akina filime zo muri Nigeria akanamamariza uruganda rumwe mu nganda zikomeye zo muri icyo gihugu hamwe n’ibindi bihembo binyuranye.

Uyu musore ukunzwe cyane mu Rwanda yaganiriye na RBA maze atangaza bimwe mu biteye amatsiko abantu batari bamuziho, nkuko bigaragara aha hakurikira
Ku bijyanye n’imyambarire ye
Jay Rwanda ngo ahendwa no kugura Isaha n’Inkweto, gusa ngo ubusanzwe akunda kwambara imyambaro imugaragaza nk’umuntu mukuru(Ishati, Kaluvate n’ipantalo).
Ikintu kimutera ubwoba kurusha ibindi
Jay ngo aterwa ubwoba no kumva ko yakoshereje umuntu kandi nuwo muntu abizi, ngo ntashobora kugira amahoro atarasaba imbabazi.
Ibintu 5 akora iyo abyutse mu gitondo
Jay Rwanda ngo iyo abyutse mu gitondo akora ibi bikurikira: Arabanza agasenga, agahita acana Telefoni agashyiraho Internet, yarangiza agakora Push Up cyangwa Pompage Ijana(100), Agahita anywa Amazi, Ubundi akabona kujya muri Douche.

Ikintu yakoze mu bwana bwe, atazibagirwa
Jay ngo yigeze gufata inyama z’Inkoko zihiye maze aziha inkoko ngenzi zazo kugira ngo arebe niba Inkoko zirya izindi, gusa ngo yatunguwe no kubona ziziriye.
Ikintu yifuza Gukora ariko cyamunaniye
Uyu musore w’imyaka 25 yavuze ko ikintu yifuza gukora ariko cyamunaniye ari ukuririmba no gucuranga icyarimwe.

Ibiryo ashobora kurya Iminsi ye yose
Burya Jay Rwanda ngo ashobora kumara igihe kirenga umwaka arya Ibijumba, Ibyishyimbo, Kawunga n’amata.
Ese agira Umukunzi
Jay Rwanda ngo afite umukobwa bakundana ndetse ngo bamaze imyaka irenga ibiri bari kumwe.
