Jules Sentore umenyerewe mu njyana ya gakondo avuga ko nk’abahanzi nabo bakagize umusanzu munini muri ibi bihe byo Kwibuka, bitabira ibiganiro, ndetse bagakora n’ibihangano birimo ubutumwa bukangurira abantu kwiyubaka.

Jules Sentore ati abahanzi bagomba gukora ibihangano bifasha kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994

Uyu mwuzukuru wa Sentore wahisemo gutera ikirenge mu cya sekuru yiyegurira injyana ya gakondo, akaba kugeza ubu nk’abandi banyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe ABATUTSI mu Rwanda mu 1994, asanga nabo nk’abahanzi hari umusanzu basabwa gutanga nko kwifatanya n’abandi mu biganiro ndetse no guhimba ibihangano bikangurira abantu ubumwe n’amahoro.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru umuseke Jules Sentore yagize ati:“Abahanzi natwe turi mu bakagize umusanzu munini muri ibi bihe byo Kwibuka, tukitabira ibiganiro, ndetse tugakora n’ibihangano birimo ubutumwa bukangurira abantu kwiyubaka.”

Akomeza agira ati: “umuhanzi kandi muri ibi bihe Abanyarwanda barimo byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakwiye kugira ibihangano bakora bitambutsa ubutumwa bukangurira Abanyarwanda kwibuka Jenoside ariko banarushaho kwiyubaka”.

Jules Sentore kandi asanga kwibuka bifite igisobanuro buri wese yagakwiye kumenya aho agira ati: “Kwibuka icyo bivuze ku muhanzi ni ukumenya ibyabaye, tugaharanira ko bitazongera kubaho haba mu Rwanda ndetse no ku Isi”.

 

Agira ati: “abahanzi bagomba gushishikariza urubyiruko kumenya amateka ya Jenoside bazirikana ko ari nabo Rwanda rw’ejo, bakamenya ko ibyabaye bitazongera kubaho bakabitoza n’abandi.”

Asanga kandi buri muhanzi akwiriye gutanga inyigisho ziganjemo amahoro n’urukundo.

Sentore asoza agira ati: “mu nyigisho dutanga nk’abahanzi hakabamo ibifasha abantu bivuga cyane ku mahoro, urukundo, ubumwe, imibanire n’ibindi ndetse tukanavuganira benshi kugira ngo bibongerere imbaraga zo kubaka u Rwanda ruzira amoko n’umwiryane.”

Kuva tariki ya 7 mata kugeza tariki ya 13 Mata 2018 urwanda ruribuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe ABATUTSI mu Rwanda mu mwaka wa 1994 aho abatari bake babuze ubuzima abandi bagasigara iheruheru ndetse abandi bakaba imfubyi n’abapfakazi, insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti:”Twibuke Twiyubaka”.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU