Mugihugu cya Thailand, umugabo witwa Kevin Smitham w’imyaka 51 ukomoka mu gihugu cy’ Ubwongereza yatawe muri yombi azira gukubita umugore we witwa Kanda Smitham w’imyaka 29 kugeza amwishe amujijije ko yanze ko baryamana.

Kanda Smitham yishwe azira kwangira umugabo ko baryamana
Kevin n’umugore we KandaSmitham biriwe mu kabari basangira inzoga

Nkuko ikinyamakuru Dailymail dukesha iyi nkuru kibivuga, uyu mugabo Kevin Smitham yabanaga mugore Kanda Smitham iwabo w’ababyeyi b’umugore ahitwa Ubon Ratchathani muri Thailand, yafashwe n’uburakari ubwo yamubwiraga ko ashaka ko baryamana nyuma y’uko bari biriwe basangira inzoga, undi akamutera utwatsi, bituma amukubita kugeza Kanda ashizemo  umwuka.

Kevin n’umugore we biriwe basangira inzoga

Umwe mu baturanyi yavuze ko uyu Kevin n’umugore we biriwe basangira inzoga kugeza nijoro, batashye Kevin amusaba ko baryamana maze umugore amubera ibamba, niko gutangira kumukubita imigeri n’amakofe amwita indaya ndetse anamushinja kumuca inyuma.

Kevin n’umugore we biriwe basangira inzoga      Kevin n’umugore we biriwe basangira inzoga

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Uyu mugore ngo yaje guhunga Kevin arasohoka, aza kugwa ku muryango kubera ibikomere byinshi yari yatewe n’umugabo we wamukubise nabi kubera yari yanyoye inzoga.

Mu gitondo abaturanyi basanze umurambo w’uyu mugore ku muryango wambaye imyenda y’imbere gusa aho bivugwa ko yakuwemo imyenda n’umugabo we bari kurwana.

Kanda Smitham yishwe azira kwangira umugabo ko baryamana
Abapolisi basanze umurabo hanze utwikirije ikirangiti

Ubwo polisi yageraga mu rugo rwa nyakwigendera, yasanze uyu mugabo yihebye ndetse asa n’uwataye ubwenge kubera kwiyicira umugore amuziza kwanga ko batera akabariro.

Aba bombi ubusanzwe bari batuye mu gace kitwa Pattaya aho bari bamaze kubyarana abana babiri. Kevin yamaze gutabwa muri yombi akaba agomba kwitaba urukiko kuri iki cyaha gikomeye yakoze nubwo yasabye imbabazi avuga ko atashakaga kumwica.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU