Umunyamideli ukomeye mu gihugu cy’u Rwanda, Bashabe Catherine {Kate Bashabe} yagiranye ibihe by’uburyohe n’umuhanzi w’umunyagikundiro Mugisha Benjamim {The Ben} umaze iminsi mu Rwanda.

The Ben yaje muri Africa muri Gahunda z'akazi
The Ben yaje muri Africa muri Gahunda z’akazi

Mu cyumweru dusoje, Nibwo The Ben yaje mu mujyi wa Kigali muri Gahunda zo kwifatanya n’abanyarwanda gusoza icyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

The Ben kandi yagize igihe cyo kubonana n’inshuti n’imiryango, ndetse anagira akanya ko kugirana n’itangazamakuru aho yasobanuye imikoranire afitanye na Kompanyi zo muri Kenya zamuhamagaje kugira ngo azamamarize.

The Ben na Kate Bashabe
The Ben na Kate Bashabe
Kate n'umunyamideli ukomeye
Kate n’umunyamideli ukomeye

Mubo yabonanye nabo, Harimo n’umunyamidelikazi Kate Bashabe w’uburanga n’igikundiro bihebuje, ndetse yanashyize hanze amafoto yifotoranyije na The Ben ubona ko bishimanye.

Harakemangwa ko hagati ya The Ben na Kate Bashabe harimo akantu
Harakemangwa ko hagati ya The Ben na Kate Bashabe harimo akantu

Ntawuzi niba The Ben na Kate Bashabe baba bafite umubano wihariye, gusa birakemangwa na bamwe mu nshuti zabo za hafi ko hagati yaba bombi harimo akantu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU