Umuhanzi Khalifan wamaze gutoranywa mu bahanzi 10 bazitabira irushanwarya Primus Guma Guma Super Star 8, yahishuye ibanga azakoresha, kugirango azabashe kwegukana ibihembo bya mbere muri iri rushanwa.

Khalifan yahishuye ibanga azakoresha muri Primus Guma Guma super star

Umuhanzi Khalifan wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Nabo Sibo, Nabimenye arukugiye, Too Much ,na Vola yahuriyemo n’abandi bahanzi babarizwaga muri Incredible, ubu yatangaje ibanga azakoresha muri Guma Guma ngo kugirango azabashe gutsinda.

Mu kiganiro yagiranye na Touch Rwanda.com , Khalifan yavuze ko yatangiye imyitozo ikomeye cyane aho yavuze byumwihariko ari gufashwa cyane na Label ye yise Khalifan Empire, ngo dore ari naho hazaturuka uzajya amufasha kurubyiniro(umu becker), Khalifan rero muri iki kiganiro yahise avuga ko afite ibanga azakoresha aho avuga ko iryo banga ari Uguhogoza cyane bikazatuma yikururira abafana cyane cyane barimo n’igitsina gore.

Khalifan yahishuye ibanga azakoresha muri Primus Guma Guma super star

Khalifan yahise avuga ko mu ndirimbo azajya akoresha cyane harimo niyo yakoranye na Active, akaba avuga ko azajya ayihogoza cyane kuko ngo batazaba bemerewe kuza kumufasha kuko nabo bari muri iri rushanwa  bazajya baba nabo bahuze cyane mu byabo.

Khalifan yahishuye ibanga azakoresha muri Primus Guma Guma super star

Uyu musore yabajijwe road show yumva izamushimisha cyane kurusha izindi, maze avuga ko izabera i Butare izamushimisha cyane kuko ngo nawe ariho akomoka ndetse na b’abyeyi be; bityo rero ngo akaba yifuza kuzashimisha abakunzi be b’i Butare.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU