Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless Butera, ni umuhanzikazi ukomeye cyane hano mu Rwanda, ndetse no mu karere akaba yaratangiye kuhandika izina.  barokotse.

Knowless Butera yagize icyo asaba Abanyarwanda



Mu myaka 24 ishize biragoranye cyane kugira icyo avuga ku byamubayeho muri Jenoside yakorewe abatutsi,aho yari umwana muto cyane ataruzuza imyaka ine, ubutumwa atanga uyu munsi ni ubw’ubumwe bw’abanyarwanda no gukomera ku barokotse.

Knowless Butera  yavutse tariki 01 Ukwakira 1990 avukira mu Ntara y’Amajyepfo, kimwe n’abandi bahanzi mu gihe nk’iki cya Jenoside ibikorwa byabo bya muzika ntabwo biba ari byinshi, afata umwanya uhagije wo kuba ari mu rugo akajya no mu bindi bikorwa bijyanye no kwibuka. Kuri we Jenoside ni ikintu kibi cyane cyabaye mu Rwanda kidakwiye kuzongera kuhaba ukundi.

Butera Knowless yagize icyo avuga ku munsi w’icyunamo avugako ari umwanya bafata w’umwihariko bakunamira ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, babibuka ndetse bakanabaha icyubahiro bakwiye.

Yagize ati: “Icyunamo kivuze byinshi. Ni umwanya dufata w’umwihariko tukunamira abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, tukabibuka ndetse tukabaha icyubahiro kibakwiye. Jenoside yabaye mu gihugu cyacu yasize isenye byinshi ndetse hafi ya byose, benshi babuze imiryango yabo abana babuze ababyeyi babo ndetse n’ababyeyi babuze abana. Kuba rero abo yasize tukiri abana ubu twarakuze ndetse natwe tumazw kugira abadukomokaho, ni ikimenyetso cyiza cyerekana ko abanyarwanda banze guheranwa n’agahinda, ahubwo bagaharanira kubaho, bakiyubaka, bakanaziba icyo cyuho cyatewe na Jenoside yakorewe abatutsi.”



Knowless Butera kuri we abahanzi abafata nk’ijisho rya rubanda, avuga ko byoroshye kuba umuturage yumva indirimbo agahita afata amagambo yayo, bityo ko bo nk’abahanzi bakwiye kugira uruhare rushya mu kubaka igihugu bakoresheje impano zabo.

Ati “Nk’abahanzi dukwiye gukora icyo aricyo cyose cyakumira Jenoside, n’aho tubibonye n’abafite imyumvire nk’iyo tugashyira hamwe tukayamagana duharanira ko bitazongera.”

Knowless Butera yagize icyo asaba Abanyarwanda

Mu magambo ye ati: “Abarokotse bakomere, ibyabaye byarabaye ariko ntibizongera. Baharanire kubaho kandi kubaho neza kubera ko guhera mu bwigunge nta kintu byakubaka, ariko kureba imbere nibyo bikwiriye. Ibi bihe iyo tubigezemo biba bikomeye kuri buri wese. Kuko kwibuka bituma umuntu yongera kumva nk’aho ibyo bintu byabayeho ejo. Niba uziko ufite umuturanyi cyane cyane ukunda kugira ibikomere muri iki gihe cyo kwibuka ntumutererane, umusange, umuhumurize, umukomeze kuko nicyo abanyarwanda tubereyeho guhana icyizere no guharanira bitazongera.”



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU