Kuri uyu wa mbere taliki ya 2 Mata 2018 ku  murenge wa Muhima nibwo habereye igikorwa cyahuje Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane n’abana bamenyekaniye ku mbuga nkoranyambaga kubera ibikorwa byo kwigana uko aba Miss batambuka biyereka abantu igikorwa bo bakoreye mu muhanda rwagati.

Abana bamamaye mu kwigana ingendo ya ba Miss, bahuye na Miss Iradukunda Liliane

Miss Iraduka Liliane nyuma yuko atangira imirimo ye, kuri uyu wa 2 Mata, nibwo yasuraga abana bo ku Muhima bakunze kwigana inambuko ya Miss, akaba yarahuriye nabo ku murenge wa Muhima.

Muri uyu muhango Miss Iradukunda Liliane yakungiriye aba bana gukomeza kubikunda ndetse anabasaba kumwiyereka, dore ko bahise koko bana mwiyereka mu nambuko yabo nziza cyane  yatangaje Miss Liliane, aza gusoza anabasaba gukomeza gukunda ishuri kuko abona bakiri bato cyane.

Abana bamamaye mu kwigana ingendo ya ba Miss, bahuye na Miss Iradukunda Liliane

Ibi Miss Liliane yabitangaje, agendeye ko gukunda ishuri, aribyo bizabatera kuba abo bifuza kuzaba bo,. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima nabwo bwavuze ko ntakabuza bugiye kuzashyigikira aba bana maze bakazajya babategurira amarushanwa yo kwiyerakana.

Nyampinga Liliane yasoje ijambo ababwira abana ko u Rwanda rugiye kwinjira mu bihe byo Kwibuka Inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abasaba kwirinda abashobora kubashora mu myumvire y’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Nyuma yuno muhango yakurikiyeho gusabana, maze Miss Liliane yishimana nabo karahava.

Abana bamamaye mu kwigana ingendo ya ba Miss, bahuye na Miss Iradukunda Liliane

Abana bamamaye mu kwigana ingendo ya ba Miss, bahuye na Miss Iradukunda Liliane

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU