Ubwanditsi bw’ikinyamakuru Touch Rwanda bwifuje kunyomoza no kwisegura kuri Young Grace n’abasomyi bacyo kubera inkuru cyatangaje zari zifite imitwe ikurikira: “Umusore wamenyekanye muri filime nyarwanda yamaganiye kure Young Grace wavuze ko bakundana” na “Ibimenyetso simusiga bishyira hanze urukundo Young Grace yasabye Njuga ukina filime”.

Kunyomoza no kwisegura ku nkuru zanditswe kuri Young Grace na Njuga

Izi nkuru zavugaga ko hari umubano wihariye Young Grace yifuza kuri Njuga ndetse hari n’iyavugaga ko hari ibimenyetso simusiga bishyira hanze uko Young Grace yasabye urukundo Njuga ariko siko biri kuko umunyamakuru wa Touch Rwanda atazi uwabimuhaye ndetse tutizeye ko ari umwimerere.

Nyuma yo kugaragarizwa ko inkuru twatangaje atari ukuri kandi birimo amakosa y’umwuga w’Itangazamakuru, ubwanditsi bw’ Ikinyamakuru Touch Rwanda burasaba imbabazi Young Grace na Njuga ku bwo kubatangazaho ibinyoma ndetse turanisegura ku basomyi bacu kuko batangarijwe amakuru atari ukuri.

Ikinyamakuru Touch Rwanda kirisegura ku uwaba yaragezweho n’ingaruka kubera izi nkuru, kibizeza ko bitazongera.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU