Kuri uyu wa Gatandatu, mu karere ka Karongi, umugabo witwaga Ngerageze Alphonse wari utuye mu mudugudu wa Eto Nyakigezi, Akagari ka Kiniha, Umurenge wa Bwishyura, bamusanze iwe yapfuye nyuma yo kujya kwivuriza ku bitaro bya Karongi inshuro ebyiri banga kumuvura ngo nta bwisungane mu kwivuza bwa mutuelle de Sante afite.

Kutagira Mutuelle de Sante byamuviriyemo gupfa

Nkuko abaturanyi ba nyakwigendera babivuga, ngo Ngerageze Alphonse yari asanzwe afite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, gusa ngo yari yaranze gufata imiti igabanya ubukana.

 

Polisi ikorera muri Karongi ikaba yajyanye umubiri wa nyakwigendera mu bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma.

Mukabutare Claudine, uyobora umudugudu wa Eto Nyakigezi, avuga ko nyakwigendera yari amaze iminsi arwaye, aho mu ntangiro z’iki cyumweru yagiye kwivuza, abaganga bamusubizayo kuko adafite mutuelle de Sante akaba nta n’ubushobozi bwo kwivuza ku giti cye yari afite.

Abaturanyi bavuga ko baterateranyije amafaranga bakajya kumugurira imiti muri Pharmacie ariko bikaba iby’ubusa.

Ku wa Gatanu ni bwo yari yasubiye kwa muganga yigenza na bwo abaganga banga kumuvura kubera ko nta Mutuelle de Sante afite, niko guhita asubira mu rugo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu abaturanyi bagiye kureba uko uyu mugabo usanzwe yibana yaramutse, basanga yashizemo umwuka.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU