Abanyeshuri b’abanyarwanda biga muri Kaminuza nkuru ya Colorado ho muri Leta Zunze Ubumwe z’America(Colorado State University) bifatanije n’inshuti zabo mu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
N’igikorwa cyabereye mu nyubako iri muri iyi kaminuza {Lory Students Center}, bakaba barifatanije n’abayobozi babo ndetse n’abandi bazungu batuye muri Leta ya Colorado babasobanurira birambuye uko Jenoside yateguwe, ikanashyirwa mu bikorwa, igahitana abarenga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

Umunyeshuri w’umunyarwanda wiga muri Colorado Univeristy, Chrevine Tuyishimire yagaraniriye n’umunyamakuru wa Touchrwanda maze atubwira birambuye uko bateguye iki gikorwa.
Chrevine yagize ati “ Turi abanyarwanda 9 biga muri iyi Kaminuza, twateguye Ijoro ryo Kwibuka kugira ngo twifatanye n’abanyarwanda bose muri Rusange Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri iri joro, Twatangiye tuganiriza abanyamahanga Amateka y’Igihugu cyacu, Tubabwira uko Jenoside yateguwe ndetse Ikanashyirwa mu bikorwa, ikaza guhitana abantu b’Inzirakarengane barenga Miliyoni mu minsi ijana gusa.”
Tuyishimire Chverine yakomeje agira ati “Inshuti zanjye ebyiri zavuze Umuvugo, tunaririmbana indirimbo yo kwibuka yitwa “Never Again,” ndetse tunasoma amazina y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.














KANDA HANO UREBE AMASHUSHO
PHOTO/VIDEOS: THE GIANTS PICTURES