Muri iyi minsi Abanyarwanda n’isi yose muri rusange bari mu cyumweru cyagenewe Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994,  mu kwifatanya n’abanyarwanda, umuhanzi The Ben yageneye ubutumwa Abanyarwanda kandi abizeza ko azaza kwifatanya nabo.

Kwibuka 24: ubutumwa The Ben yageneye Abanyarwanda

 

Ubutumwa yageneye Abanyarwanda muri ibi bihe yagize byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, The Ten yagize ati: ”Ubutumwa ntanga ni urukundo, urukundo ni ikintu gikomeye, ni ijambo ndetse ryagarutsweho cyane mu mategeko icumi y’Imana, ndetse na Data wo mu ijuru arishimangira cyane nk’ijambo rikomeye kurusha ayandi, urukundo nirwiyongera ku bintu byiza by’indashyikirwa igihugu cyacu kivugwaho, tuzaba turi ku rundi rwego.”

The Ben ubusanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko akaba yari amaze iminsi mu gihugu cya Uganda ku mpamvu z’akazi, yatangaje ko ejo kuwa Kane tariki ya 12 Werurwe 2018 mu masaha ya nimugoroba, azaba yageze mu Rwanda, ni mbere y’uko icyunamo kirangira, mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye byo Kwibuka ku nshuro ya 24, Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

The Ben yagize ati: “Urumva naje muri Afurika nje muri gahunda z’akazi, nari maze iminsi muri Uganda kuko nari mpafite akazi kenshi, icyakora nk’umunyarwanda nasanze bidakwiye ko igihugu cyanjye cyamara icyumweru muri ibi bihe bikomeye nyamara ndi mu nkengero zacyo maze ibihe nk’ibi bikarangira ntageze iwacu, iyo niyo mpamvu mu by’ukuri ngiye kuza mu Rwanda kwifatanya n’abanyarwanda muri ibi bihe n’ubwo ntabashije gutangirana nabo icyunamo ku mpamvu z’akazi ariko ntabwo cyari kurangira ntaje kwifatanya n’abavandimwe kwibuka abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Uyu muhanzi nyarwanda yatangaje ko nta gahunda n’imwe yatumiwemo, ariko avuga ko  gahunda yose azasanga ijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 azayitabira, cyane ko ari cyo kimuzanye.

Yabitagaje agira ati:”Sinzi neza niba mu gusoza icyunamo hari gahunda rusange yateguwe ni yo nakabaye nitabira niba ihari ariko ni yo yaba idahari na gahunda zisanzwe zo kwibuka nzasanga zihari nzazitabira rwose kuko ni cyo kinzanye mu Rwanda.”

Kwibuka 24: ubutumwa The Ben yageneye Abanyarwanda
The Ben uri kwitegurs kuza mu Rwanda ku munsi w’ejo

Umuhanzi nyarwanda The Ben akunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda, ngo kuza mu Rwanda ntibivuga ko ari uko arangije akazi, ahubwo ahisemo kuba agasubitse kugira ngo aze kwifatanya n’abanyarwanda. Yagize ati: ”Ndahaguruka Uganda kuri uyu wa Kane tariki 12 Mata 2018 ariko ku wa mbere tariki 16 Mata 2018 ngomba guhita nsubira Uganda muri gahunda z’akazi n’ubundi mvuyeyo zitarangiye.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU