Tariki ya 7 Mata 2018 kugeza tariki ya 13 Mata 2018 mu Rwanda hazatangira icyumweru cy’icyunamo twibuka Jenoside yakorewe abatutsi kunshuro ya 24, insanganyamatsiko y’uyu mwaka akaba ari ‘KWIBUKA TWIYUBAKA’.

kwibuka twiyubaka

Inama y’aba Minisitiri yari iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeje ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ari kwibuka twiyubaka, inemeza ko kwibuka bizakorerwa k’urwego rw’umudugudu aho abaturage bazahurira bibuka abatutsi bishwe muri Jenoside mu mwaka wa 1994 bazira uko baremwe.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwanya wo kunamira no gusubiza agaciro abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, ndetse no gukora ibindi bikorwa bigamije guhangana n’ ingaruka zayo, kurwanya ingengabitekerezo za zayo haharanirwa ko itazongera kubaho ukundi.



Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi bishingira ku muco Nyarwanda wo gusubiza agaciro n’ ubumuntu Abatutsi bishwe. Ibyo bikaba bigamije kubaka u Rwanda ruzira urwango, ivangura n’amacakubiri.

Umuturage kugira uruhare mu gukumira no kurwanya Jenoside n’ ingengabitekerezo yayo ndetse no gutangira amakuru ku gihe k’uwo ari we wese wagaragaza ibikorwa cyangwa amagambo birimo amacakubiri n’ ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuturage akwiye guha agaciro gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi nubwo Leta iba yatanze ikiruhuko mugihe cyi cyumweru cyo kwibuka, ntabwo ari umwanya wo kuryama cyangwa wo gusura inshuti yawe ahubwo ni umwanya wo kwifatanya nabandi muri gahunda zo kwibuka.



;

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU