Hakizimana Lionel ukina mu ikipe y’igihugu ya Basketball yashyize ahagaragara ama Tariki y’ubukwe bwe buteganyijwe kuzabera mu Rwanda no muri America.

Lionel ni umukinnyi w’ikipe ya Patriots BBC, yanakinnye mu makipe atandukanye arimo APR BBC, Espoir BBC ndetse no mu ikipe y’igihugu. Uretse gukina anabifatanya no gukora umuziki ahanini w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Ubusanzwe asengera muri Women Foundation Ministries).

Lionel n'umukinnyi ukomeye wa Basketball mu Rwanda
Lionel n’umukinnyi ukomeye wa Basketball mu Rwanda

Tariki ya 28 Kanama 2017, Hakizimana Lionel yatunguye umukunzi we Lauren Richardson amwambika impeta imuhamiriza urukundo [fiançailles] ubwo bari bagiye gusangira n’inshuti zabo ahitwa muri Meraneza kuri Mont Kigali.

Lionel yambitse impeta Lauren imbere y'inshuti zabo
Lionel yambitse impeta Lauren imbere y’inshuti zabo
Lionel yateye ivi hasi yambika impeta Lauren
Lionel yateye ivi hasi yambika impeta Lauren
Ubwo Lauren Richardson yari amaze kwambikwa impeta, yarishimye cyane
Ubwo Lauren Richardson yari amaze kwambikwa impeta, yarishimye cyane

Ku itariki ya 18 Ukuboza 2017 nibwo Lionel na Lauren basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Kuri ubu, hasohotse impapuro z’integuza mu bukwe bw’aba bombi {Save The Date}, aho biteganyijwe ko imihango yo gusaba no gukwa izaba Tariki ya 23 Kamena 2018 mu Rwanda, hanyuma bagasezerana mu rusengero ku itariki ya 30 Kamena 2018 mu muhango uzabera muri America.

Ubukwe bwa Lionel na Lauren buzabera mu Rwanda no muri America
Ubukwe bwa Lionel na Lauren buzabera mu Rwanda no muri America

Lionel na Lauren bamenyanye muri 2012, ubwo uyu mukobwa w’umunyamerikakazi yazaga mu Rwanda, baza guhura bahujwe n’inshuti, nyuma barakundana, kugeza kuri uyu munsi bakiri kumwe.

Lauren na Lionel bakundanye kuva muri 2012
Lauren na Lionel bakundanye kuva muri 2012

Lauren Richardson na we ni umucuranzi wa Violin, dore ko  yayicuranze no mu gitaramo cya Gala Dinner cyatumiwemo The Ben.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU